Mu gihe yasabwaga gutsinda imikino yose isigaye, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 kuri sitade Amahoro, irushwa na APR FC ya mbere amanota abiri mu gihe hasigaye imikino ibiri ya shampiyona.
Uyu mukino wabanjirijwe n’imvura yasanze abakinnyi bishyushyaga mbere y’umukino.
Ku munota wa gatanu, ku mupira wari utewe na Mbaraga Jimmy, Mwizerwa Aamini yatsinze igitego cy’umutwe mu izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Ndayishimiye Jean Luc “Bakame”.
Ni umukino wakinirwa ku mpande z’imbere ku makipe yombi, Rayon Sports yari itsinzwe igitego hakiri kare yokeje igitutu AS Kigali ari nako itera koroneri nyinshi.
Kuri koroneri yari itewe na Amissi Cedric, myugariro Serugendo Arafat ku munota wa 17 yatsinze umunyezamu wa AS Kigali, Mvuyekure Emery igitego cyo kunganya.
Aya makipe yombi yahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1 mu gihe APR FC yanganyaga amanota na Rayon Sports yari imaze gutsinda Amagaju ibitego 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga za Rayon Sports yashakaga amanota atatu. Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri nyuma y’aho myugariro wa AS Kigali, Umwungeri Patrick aguye hasi umukinnyi wa Rayon Sports ateye umupira ukurwamo n’umunyezamu, Fuadi asubijemo ugarurwa na Kayumba Sothere, birangira ishoti rya gatatu rya Amissi Cedric rifashwe neza n’umunyezamu Mvuyekure Emery.
Byabaye ngombwa ko Umwungeri asimburwa na Hakiri Mabula, AS Kigali itangira gukinisha imipira miremire yo ku mutwe.
Umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael, yakuyemo Kagare Meddie na Mwiseneza Djamali hinjiramo Kambale Salita Gentil na Mahoro Nicholas mu rwego rwo kongeramo amaraso mashya bashaka igitego.
Rayon Sports yabonye amahirwe menshi yo kubona igitego yageragejwe n’abakinnyi bayo nka Sibomana Abuba, Amissi Cedric, Kambale Salita Gentil, Ndayisenga Fuadi na Uwambazimana Leon ariko igitego kirabura.
Nyuma y’aho umusifuzi yerekanye iminota ine yinyongera, Rayon Sports yabonye koroneri yashoboraga kuvamo igitego maze umusifuzi Munyanziza Gervais asifura ko Mahoro yawukozeho n’amaboko anamuha ikarita y’umuhondo.
Umukino warangiye abakinnyi ba Rayon Sports ntibabyakira, bashaka gusagarira umusifuzi bamwe bakubitwa n’abashinzwe umutekano, abafana bateye amacupa arimo amazi mu kibuga ari nako abashinzwe umutekano bahangana muri sitade hejuru. Amissi Cedric yahise ahabwa ikarita y’umutuku.
Mbere yo gukina na AS Kigali, abakinnyi ba Rayon Sports bari bategewe ibihumbi 100 Rwf buri imwe nibatsinda.
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56 irushwa na APR FC ya mbere amanota abiri mu gihe AS Kigali iraye ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 isigaranye ibirarane bibiri.
Tariki ya 26 Mata 2014, Esperance izakira Rayon Sports kuri sitade ya Kigali isoze ikina na Musanze kuri sitade Amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO