00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: ‘Grand Prix International VTT Chantal Biya’ yahiriye Abanyarwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 August 2026 saa 08:33
Yasuwe :

Martha Ntakirutimana, Charlotte Iragena na Banzi Buhari bari bahagarariye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Cameroun mu irushanwa ry’amagare rya ‘Grand Prix International VTT Chantal Biya’, buri wese yitwaye neza mu cyiciro cye batahana imidali.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2026, ni bwo aba bakinnyi bari kumwe n’umutoza wabo, Byukusenge Nathan, bageze i Kigali kuri bavuye gukina iri siganwa ribera mu mihanda yo mu misozi.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatatu kuva ryakwitirirwa Madamu Chatal Biya, aho mu byiciro by’abagore n’abagabo bahatanye mu mihanda y’ibilometero 11,3 byo mu gace ka Bagofit.

Mu bagore bakuru, Martha Ntakirutimana yegukanye umwanya wa mbere ahabwa umudali wa Zahabu, akurikirwa na mugenzi we Charlotte Iragena wahawe uwa Feza.

Mu gihe mu bagabo bakuze babigize umwuga, Buhari Banzi yasoreje ku mwanya wa gatatu ahabwa umudali w’Umuringa.

Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 90 baturutse mu bihugu 15, barimo abatarabigize umwuga, ababigize umwuga mu bagore n’abagabo, ndetse no mu bakiri bato.

Abakinnyi bari baherekejwe n'umutoza wabo Byukusenge Nathan
Abakinnyi bose uko ari batatu batahanye imidali
Abahagarariye u Rwanda muri ‘Grand Prix International VTT Chantal Biya’ batahanye imidali
Ntakirutimana, Iragena na Buhari bitwaye neza muri ‘Grand Prix International VTT Chantal Biya’ bageze i Kigali
U Rwanda rwakuye imidali itatu muri ‘Grand Prix International VTT Chantal Biya’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages