00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagaju yahakanye ibiganiro n’umutoza Willy Moloto

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 23 November 2024 saa 01:53
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju bwatangaje ko nta biganiro buri kugirana n’umutoza mushya, ndetse ko Amars Niyongabo ubatoza batiteguye kumurekura muri iyi minsi.

Amagaju yatangaje ibi mu gihe kuva kuri uyu wa Gatanu mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga byavugwaga ko iyi kipe iri kuvugana na Willy Moloto ukomoka muri Afurika y’epfo, ndetse ko ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Amakuru kandi akaba yaratangazaga ko Amars Niyongabo agiye gusubira mu gihugu cy’u Burundi nk’Umuyobozi wa tekinike, ndetse ko yarangije gusezera ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju amaze igihe atoza.

Ibi ariko byahakanywe na Perezida wa Amagaju, Paul Nshimyumuremyi, wabwiye IGIHE ko na we atazi aho aya makuru yavuye.

Yagize ati “Ayo makuru na twe twayasomye gutyo ariko ntabwo ari ukuri ni ibihuha. Nta biganiro twigeze tugirana n’umutoza uwo ari we wese ndetse n’umutoza wacu ntiyigeze atubwira ko ashaka kugenda kuko akidufitiye amasezerano.”

Niyongabo Amars aheruka kongera amasezerano mu ikipe y’Amagaju, azamugumisha i Nyamagabe kugeza mu mwaka wa 2026.

Iyi kipe uyu mwaka wa Shampiyona, ikaba imaze gutsinda imikino itatu, inganya itatu inatsindwa itatu mu mikino icyenda imae gukina, aho biyishyira ku mwanya wa munani n’amanota icyenda.

Niyongabo Amars umaze umwaka urenga mu ikipe y'Amagaju, aheruka gutangaza ko nta gahunda afite yo gutoza Intamba mu Rugamba z'iwabo
Amagaju FC yagize intangiriro nziza za Shampiyona
Amagaju yahakanye ibiganiro na Willy Moloto watoje amakipe atandukanye muri Afurika y'epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages