00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AMAFOTO: Ibyishimo bidasanzwe by’abafana ba Arsenal mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 May 2026 saa 11:17
Yasuwe :

Abafana ba Arsenal bishimiye gusoza umwaka w’imikino wa 2025/26 kuri Shampiyona y’u Bwongereza, wasize ikipe yabo ishyikirijwe igikombe yegukanye mu myaka 22 ishize.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, aho abakunzi ba Arsenal mu Rwanda biganjemo abari mu ishyirahamwe ryayo barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, bahuriye muri Kigali Universe.

Aba bose bari bakurikiye umukino w’Umunsi wa 38 wa Shampiyona y’u Bwongereza wari wayihuje na Crystal Palace, unarangira bafite intsinzi y’ibitego 2-1.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona kwa Arsenal, bisobanuye ikintu kinini ku Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa bayo.

Ati “Hari hashize imyaka 22, yari myinshi cyane, twari dufite inyota. Ubu rero igikombe twarakibonye, tukaba twishimye cyane. Twishimye nk’abafana ba Arsenal, ariko nanone twishimye nk’Abanyarwnda kubera Visit Rwanda.”

“Hari hashize imyaka umunani turi mu bufatanye na Arsenal, twibaza igihe tuzatwarira iki gikombe tugaheba. Ku mwaka wa nyuma baduhaye impano nziza y’igikombe, tugomba kucyishimira twese. Nubwo amasezerano yararangiye, ariko Arsenal izakomeza ari Visit Rwanda uko byagenda kose.”

Minisitiri Nduhungirehe yongeyeho ko akazi gakomereje ku kuyishyigikira mu mukino wa nyuma wa UEFA CHampions League uzayihuza na Paris Saint-Germain, ukazaba ari umukino w’umwihariko kuko amakipe yombi afitanye imikoranire n’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yakurikiye umukino wa Arsenal na Crystal Palace
Abafana ba Arsenal bishimira igitego cya kabiri
Abafana ba Arsenal bahaye impano y'umupira Minisitiri Nduhungirehe
Arsenal yasoje umwaka iha intsinzi abakunzi ba Arsenal
Arsenal ni imwe mu makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda
Mbere y'uko umukino utangire abafana basusurukijwe mu muziki
Abafana ba Arsenal bageze muri Kigali Universe ari benshi
Buri wese yari yakoze ku mwambaro we wa Arsenal ajya kwishimira igikombe
Wari umwanya wo kuganira ku bakunzi ba Arsenal baba mu Rwanda
Ababyeyi bagiye gusangira ibyishimo n'abana bakurikira umukino wa nyuma wa Arsenal
Ab'inkwakuzi bamaze kugura imyambaro y'uko begukanye igikombe
Kigali Universe yari yahuriwemo n'ab'ingeri zose
Abakunzi ba Arsenal baratuje nyuma yo kubona ikipe yabo yegukana igikombe
Abafana ba Arsenal bishikmira igitego cyayo yatsinze Crystal Palace
Buri wese yari ahanze amaso umukino wahuzaga Arsenal na Crystal Palace
Rugaju Reagan ni we wari umusangiza w'amagambo muri ibi birori
Bamwe mu bakunzi ba Arsenal batahanye amafoto y'urwibutso
Umunyamakuru w'imikino wa SK FM, Umuhoza Cynthia Naissa, yarimo afata amafoto y'ibi birori
Arsenal yahaye abakunzi bayo ibyishimo no ku munsi wa nyuma
Ngabo Roben ari mu basusurukije abakunzi ba Arsenal
Abakunzi ba Arsenal bari mu byishimo bidasanzwe
Arsenal yatsinze hakiri kare ku mukino wayo na Crystal Palace
Kwishimira igikombe cya Arsenal wari umwanya wo gusangira ku nshuti
Benshi batahanye amafoto y'uyu munsi utari usanzwe mu mateka ya Arsenal
Umuvugizi w'Abafana ba Rayon Sports, Wasili, na we ni umukunzi wa Arsenal
Abakunzi ba Arsenal baracyasabwa kuyifana no ku munsi izaba ikina na Paris Saint-Germain
Abafana ba Arsenal bari benshi kugeza ubwo bamwe bahagaze
Wasili na Naissa bari mu bashimishijwe n'intsinzi ya Arsenal
Ngabo Roben na Wasili bari gususurutsa abafana ba Arsenal
Indirimbo 'Arsenal' ni yo yari intero muri Kigali Universe
Abafana ba Arsenal mu Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo ryihariye
Abafana ba Arsenal bari bamaze imyaka 22 bategereje Igikombe cya Shampiyona
Aha abafana bose baratuje bakurikiye umukino
Alex Muyoboke yari mu bakurikiye umukino wa Arsenal na Crystal Palace
Minisitiri Nduhungirehe yifatanyije n'abandi bakunzi ba Arsenal muri Kigali Universe
Arsenal yatanze ibyishimo ku bakunzi bayo
Abakunzi ba Arsenal babonye umwanya mwiza wo kuyikundisha abato
Coach Gaël yari akurikiye umukino wa Arsenal yihebeye
Abafana ntibabura kugaragaza amarangamutima biturutse ku biri kuva mu mukino
Arsenal yishimiye igikombe yegukanye habura umukino umwe
Minisitiri Nduhungirehe yasabye abakunzi ba Arsenal kuyiguma inyuma nubwo amasezerano yayo n'u Rwanda ari kugana ku musozo
Coach Gaël yatanze Kigali Universe nk'ahantu ho kwishimira ku bakunzi ba Arsenal
Arsenal yari ikipe yihariye ku Rwanda kubera amasezerano yari ifitanye na yo binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda'
Abakunzi ba Arsenal bifuza no kwegukana UEFA Champions League
Hari abahitagamo kubyina bishimira intsinzi
Jean Luc Imfurayacu yamaze gukoresha umwambaro wo kwegukana Igikombe cya Shampiyona nyuma y'imyaka 22
Buri wese yitwaje icyamufasha gufana Arsenal neza
Abakunzi ba Arsenal bafatanye amafoto y'urwibutso ku munsi wo guteruraho igikombe cy'amateka
Ngabo Roben na Rugaju Reagan ni abakunzi ba Arsenal
Abafana bose bari bambaye imyambaro ya Arsenal iri mu mabara atandukanye
Arsenal yasoje umwaka w'imikino ifite amanota 85
Buri wese yishimaga mu buryo bwe
Umwambaro wahawe Minisitiri Nduhungirehe wari wasinyweho n'abakunzi ba Arsenal
Akanyamuneza kari kose mu maso y'abakunzi ba Arsenal

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages