00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga utamenye yinjiye kuri Derby n’abazagura imigabane muri Rayon Sports: Mushimire twaganiriye

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 18 December 2024 saa 11:38
Yasuwe :

Uwari ushinzwe gutegura umukino wa Derby y’imisozo 1000 akaba n’umwe mu bajyanama ba Komite ya Rayon Sports, Claude Mushimire, yamaze impungenge abakunzi b’iyi kipe ko umushinga wo kuyishyira ku isoko ry’imari n’imigabane utagamije kuyambura abafana ahubwo ari ukuyishakira amikoro yisumbuyeho.

Claude Mushimire wabaye igihe kinini hafi ya komite zitandukanye za Rayon Sports, ni we wari wagiriwe icyizere cyo gitegura umukino wahuje APR FC na Rayon Sports, byaje kurangira wandikishije amateka yo kuba umukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda witabiriwe n’abantu benshi ukanavamo amafaranga menshi.

Avuga ku gutegura uyu mukino, Mushimire yavuze ko nyuma yo gusanga uzabatwara amafaranga menshi, na bo bahisemo kujya kuyashakisha mu baterankunga kugira ngo batazisanga bahombye kandi wari umukino wari kubinjiriza byinshi.

Ati “Twaricaye dusanga dukeneye byinshi kuri Stade byagombaga kudutwara agera kuri miliyoni 35 Frw. Nta handi twari buyakure uretse kujya gukomanga ahantu hatandukanye. Twageze ku bagera kuri 16 maze 10 batwemerera inkunga ku mukino nyamara nta n’icyumweru cyari gisigaye ngo ukinwe.”

Mushimire Claude yavuze ko muri rusange binjije arenga miliyoni 70 Frw avuye mu baterankunga, harimo agera kuri miliyoni 50 Frw bahawe mu mafaranga mu gihe andi yagiye muri serivisi zitandukanye bari bukenere kuri Stade harimo n’izijyanye n’amajwi na internet.

Yongeyeho ko aya mafaranga Rayon Sports yayakoresheje mu gukodesha Stade no guhemba abagera ku 1000 yakoresheje kuri uyu mukino, barimo aba abacunga umutekano 350, abashinzwe kwinjiza abafana 80, abakorerabushake ba Croix Rouge barenga 70, abashinzwe gutunganya amajwi hamwe n’abandi batandukanye.

Mushimire yavuze kandi ko kuri Stade Amahoro hari ambulance esheshatu zirimo n’abakozi, nyamara ku mukino usanzwe wa shampiyona ubundi hasabwa ambulance imwe.

Umushinga wa Rayon Sports Ltd wasobanuwe ku buryo burambuye

Ubwo komite nshya ya Rayon Sports yatorwaga, yahise izana igitekerezo ko iyi kipe igomba gushaka uburyo yazabyara inyungu mu gihe kizaza, bigatuma inihaza mu mikoro bitandukanye n’uko ihagaze kuri uyu munsi.

Mu bitekerezo byasobanuriwe abanyamuryango, nk’uko bimeze ku makipe menshi akomeye yaba ayo muri Afurika ndetse no ku Isi yose, Rayon Sports na yo igiye kugirwa sosiyete ijye igurwamo imigabane.

Mushimire Claude nk’umwe mu bakoze uyu mushinga, yadusobanuriye birambuye uko bizagenda ngo iyi migabane igurwe dore ko iyo sosiyete ubwayo yamaze kwandikishwa muri RDB nk’uko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, aheruka kubitangaza.

Muri rusange, imigabane yashyizwe mu byiciro bibiri aho 51% izagurwa n’abakunzi ba Rayon Sports 100% mu gihe iyindi 49%, uwo ari we wese yemerewe kuguramo nubwo yaba adafana iyi kipe cyangwa ari ikigo runaka.

Muri 51% igenewe abakunzi ba Rayon Sports, 30% izahabwa abanyamuryango bemewe ba Rayon Sports ari na cyo gikorwa kigiye gukorwa cyo kubarura abanyamuryango. Kugira ngo umunyamuryango yemerwe, agomba kugira amafaranga fatizo azatanga ari na wo mugabane we mu ikipe, ukaba n’umugabane wa Rayon Sports Association muri Sosiyete ya Rayon Sports.

Igice cya 21% gisigaye, na cyo kizagurwa n’abanyamuryango ba Rayon Sports bifuza kongera imigabane yabo, aho banemerewe no kujya kugura muri ya 49% igenewe abandi bose basigaye.

Icyo kumenya aha, ni uko yaba umukunzi wa Rayon Sports, umufana usanzwe cyangwa ikigo runaka, nta muntu n’umwe wemerewe kurenza 30% by’imigabane muri Rayon Sports, mu rwego rwo kugira ngo atarusha ijambo iyi kipe.

Uyu mushinga wa Rayon Sports ukaba uri mu cyiciro cya nyuma cyo gutangizwa, aho nta gihindutse mu ntangiriro za Mutarama 2025 ari bwo hazatangira kubarurwa abanyamuryango bemewe ba Rayon Sports baba abanyamigabane.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wandikishije amateka muri ruhago y'u Rwanda
Claude Mushimire (hagati) ni we wari ushinzwe gutegura Derby y'imisozi 1000
Mushimire yavuze ko imyanya myinshi ya VIP na VVIP itashyizwe ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .