00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Allan Okello na Ssekiganda mu muryango winjira muri APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 March 2025 saa 07:08
Yasuwe :

Abakinnyi babiri b’Abanya-Uganda, Allan Okello na Ronald Ssekiganda, bashobora kugurwa n’Ikipe ya APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ssekiganda ni umukinnyi wo hagati mu kibuga ukina yugarira mu gihe Allan Okello akina mu kibuga hagati asatira izamu.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bakinnyi bombi bashobora kwerekeza muri APR FC mu mezi ari imbere ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze kumvikana na Ronald Ssekiganda mu gihe ikiri mu biganiro bigeze kure na Allan Okello.

Ssekiganda usanzwe ukinira Villa SC na Okello wa Vipers SC bari mu bakinnyi bahagaze neza muri Shampiyona ya Uganda ndetse bifashishijwe mu mukino iki gihugu giheruka gutsindamo Guinée igitego 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Okello ni we watsinze iki gitego rukumbi cyabonetse mu mukino wabereye kuri Mandela National Stadium ku wa 25 Werurwe. Ni mu gihe muri Shampiyona ya Uganda, kuri ubu ayoboye ba rutahizamu n’ibitego 14 nyuma y’imikino 21 imaze gukinwa.

Mu gihe aba bakinnyi bombi bakwerekeza muri APR FC, bazahasanga abandi Banya-Uganda bagenzi babo, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, bageze muri iyi kipe muri Mutarama na bo bahasanze Taddeo Lwanga uri mu mwaka we wa kabiri.

Rutahizamu wa Uganda Cranes, Allan Okello, ashobora kwerekeza muri APR FC mu mpeshyi y'uyu mwaka
Okello ni we uyobora ba rutahizamu bafite ibitego byinshi muri Shampiyona ya Uganda
Ronald Ssekiganda yamaze kumvikana na APR FC
Ronald Ssekiganda ari mu bitwaye neza mu mukino Uganda Cranes yatsinzemo Guinea

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .