Kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium na Stade Amahoro hazahurira amakipe yitwaye neza mu Karere mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.
Nk’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), iri rushanwa ryagombaga kuzitabirwa n’amakipe 12, arimo n’ayo muri Sudani.
Mu gihe andi makipe arimbanyije imyiteguro, Al Merrikh SC yo muri Sudani yo yatangaje ko iri rushanwa itazarikina kuko ikeneye kwitegura amarushanwa yo mu mwaka utaha mu buryo bwihariye.
Yagize iti “Al Merrikh SC yemeje ko yikuye mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma y’uko abatoza b’ikipe nkuru bifuje ko bakora umwiherero utegura umwaka utaha mu buryo bwihariye.”
“Umwanzuro wabo nyuma yo gusuzuma ibikenewe, uvuga ko bakorera umwiherero hanze y’igihugu, kugira ngo bitegure neza amarushanwa yo mu mwaka mushya yaba ay’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.”
Al Merrikh SC itozwa na Darko Nović, ifite abakinnyi bashya yaguze bazagera muri Sudani ku itariki ya 11 Nyakanga, bagahagurukana n’abandi bari muri icyo gihugu kugira ngo ku itariki ya 13 Nyakanga berekeza i Kigali, aho bazatangirira umwihrero.
Abanyamahanga batazabona uko basanga abandi muri Sudani, bazasanga bagenzi babo i Kigali, aho bateganya gukinira imikino ya gicuti, mbere yo gukina CAF Champions League na BK Pro League.
Ikipe yo muri Sudani isigaye muri iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002, ni Al Hilal SC.
Amakipe 11 ni yo asigaye muri iri rushanwa ndetse tombola yaryo izaba ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, muri Stade Amahoro, iyoborwe na Haruna Niyonzima.
Andi makipe ni Vipers SC yo muri Uganda, Simba SC yo muri Tanzania, Gor Mahia FC yo muri Kenya, Mogadishu City FC yo muri Somalia, Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, FC Garde Républicaine yo muri Djibouti, KVZ FC yo muri Zanzibar na APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!