Byabaye mbere y’umukino w’Umunsi wa 33 wa BK Pro League wabereye ku matara ya Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, guhera Saa 18:00.
Abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe yo muri Sudani basohotse mu rwambariro mbere, bageze mu kibuga hagati bakora imirongo ibiri, bahagarara bateganye ndetse barebana. Abakinnyi n’abatoza ba APR binjiye mu kibuga nyuma, babanyuze hagati, abandi babakomera amashyi.
APR FC yegukanye Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya karindwi yikurikiranya ubwo Rayon Sports na Kiyovu Sports ziyikurikiye zari zinaniwe gutsinda imikino zahuyemo na Gorilla FC ndetse na AS Muhanga ku Munsi wa 32.
Nubwo ibi byabaye, Al-Merrikh ntiyigeze iha icyubahiro Al-Hilal SC yasoreje ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka, ubwo amakipe yombi yaherukaga guhura akanganya igitego 1-1 ku wa 22 Gicurasi.
Amakipe ya mbere ya Merrikh na Hilal SC amaze ibyumweru bibiri asubiye muri Sudani aho ari gukina Shampiyona yaho. Kuri ubu mu Rwanda hari amakipe ya kabiri yiganjemo abakiri bato.
Muri Gashyantare, Al-Merrikh SC yatangaje ko igiye kugirana ubufatanye na APR FC, amakipe yombi akajya asangizanya ubumenyi mu bintu bitandukanye.
Igitego cyo mu minota y’inyongera cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka n’ikindi cyari cyatsinzwe na Djibril Ouattara, byafashije APR FC gutsinda Al-Merrikh SC ibitego 2-1.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagize amanota 65 ku mwanya wa kabiri naho Merrikh yari yatsindiwe na Moïse Camara igumana amanota 59 ku mwanya wa gatatu.
APR FC izasoza Shampiyona yakira Gicumbi FC ku Cyumweru, ari na bwo izashyikirizwa igikombe yegukanye aho kizaherekezwa na sheki ya miliyoni 80 Frw.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!