00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al Hilal SC yo muri Sudani yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 April 2026 saa 08:43
Yasuwe :

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ariko ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yageneye Abanyarwanda ubutumwa bwo kwifatanya na bo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yerekana ko ubuyobozi bwiza ari ishingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni ubutumwa yashyize hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mata 2026, umunsi Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangira Icyumweru cy’Icyunamo, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima bw’Abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Muri iri tangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko Chairman n’abandi bayobozi bagize Inama y’Ubutegetsi ya Al HIlal SC, bifatanyije na Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda igihe bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize iti “Twihanganishije imiryango yabuze ababo. U Rwanda rwigaragaje nk’intangarugero mu kubabarira, kwiyunga, no kwanga amacakubiri, ivangura rishingiye ku ruhu n’irishingiye ku idini, rwemera kongera kubaho.”

“Mu gihe twibuka aya mateka mabi, tunejejwe no kuba u Rwanda ari iguhugu cy’imibereho myiza mu mpande zose. Nshuti zacu z’u Rwanda, mukomze iyo ntambwe iva ku buyobozi bwiza mukomeze urugendo rwo kongera kubaho.”

Al Hilal SC na Al Merrikh SC ni amakipe yo muri Sudani ari gukina muri iyi Shampiyona kubera intambara imaze imyaka itatu ihanganishije ingabo za leta ya Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces- RSF.

Al Hilal SC yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages