Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, mbere y’umunsi umwe ngo uyu mukino ube, dore ko uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025.
Yifashishije ifoto ya Perezida Kagame, yasabye ko ubudasa Abanyarwanda bagaragaje ku ruhando mpuzamahanga bazongera kubugaragaza kuri uyu mukino.
Yagize iti “Uhereye igihe twagereye mu Rwanda, Abanyarwanda batwakiranye urugwiro nk’abavandimwe. Ni abaturage b’abanyabwenge, bafite ubuhanga, kandi bagaragaje ubudasa n’urugero rw’iterambere ku ruhando mpuzamahanga. Ibikwiriye kwigwa no kwandikwa mu bitabo by’amateka.”
“Ishusho nziza y’uyu muryango mwiza, tuyitegereje ku wa Gatanu nimugoroba yuzuza Stade Amahoro i Kigali, mudutera inkunga mu mukino uzahuza ikipe ya Al-Hilal na MC Alger.”
Al Hilal SC ni imwe mu makipe abiri yo muri Sudani yemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse ikanahakirira imikino mpuzamahanga.
Umukino wayo uzaba ari uwa mbere w’amatsinda ya CAF Champions League ubereye mu Rwanda mu mateka y’umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!