Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026 kuri hoteli y’iri shyirahamwe i Remera.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Al Hilal SC, Yasir Hassan, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa CECAFA, Jean Sseninde.
Umuyobozi Mukuru wa Al Hilal SC, Yasir Hassan, yavuze ko iyi nkunga ari ugushima uko bakiriwe mu Rwanda, ubwo bakinaga Shampiyona yayo mu mwaka ushize w’imikino.
Ati “Twishimiye gushyigikira irushanwa ry’uyu mwaka natwe tumaze kwitabira inshuro nyinshi. Ni ishimwe ry’uko twakiriwe mu Rwanda ni uko twitaweho kuva twarugeramo.”
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko bazakomeza gushyigikira imikino ya CECAFA yose izabera mu Rwanda kuko ruzayakira kugeza mu 2028.
Yaciye amarenga kandi ko iyi kipe izakomeza gukina muri Shampiyona y’u Rwanda no mu mwaka utaha w’imikino uzatangira muri Nzeri 2026.
Al Hilal SC iri mu makipe 12 azitabira CECAFA Kagame Cup 2026, aho iri mu Itsinda C hamwe na Rayon Sports, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ FC yo muri Zanzibar.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!