Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Al Hilal SC bavuye mu Rwanda nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Icyubahiro cya BK Pro League 2025/26 yo mu Rwanda.
Iyi kipe yo muri Sudani yageze mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, mu rwego rwo kubona aho ikinira imikino yayo ya CAF Champions League, ariko nanone igakina shampiyona mu buryo buhoraho.
Gusa gukinira mu Rwanda ntabwo byari kuyihesha itike yo gukina amarushanwa mpuzamahanga, ari na yo mpamvu bahisemo gusubira iwabo mu mikino ya kamarampaka.
Bakigera iwabo babanje gusura stade yabo yahoze iri mu za mbere muri Afurika, ariko kugeza ubu yamezemo ibyatsi, ndetse igisenge, intebe, inkuta n’ibirahure bya hamwe na hamwe byarangiritse kubera intambara iri muri Sudani.
Al-Hilal Stadium yakiraga abafana barenga 35.000, yangiritse ikibuga cyo gukiniraho ku buryo bukabije, ndetse iramutse igiye kuvugururwa yatwara hafi miliyoni 4$ [5.840.000.000 Frw].
Imikino isigaye muri BK Pro League kuri Al Hilal SC irimo uwa Police FC na Etincelles FC, izakinwa n’ikipe ya kabiri yasigaye mu Rwanda, dore ko muri Sudani yajyanye abakinnyi 25 gusa.
Undi mukino ni uwa Al-Merrikh SC bikunze guhangana cyane, aho bivugwa ko ikipe ya mbere ari yo izagaruka mu Rwanda igakina uyu mukino utaremezwa neza amatariki uzaberaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!