Ku Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2026, ni bwo Al Hilal SC yakiriye RS Berkane mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Champions League wabereye kuri Stade Amahoro.
Yagize iti “Al Hilal SC ntiyemeranya n’imisifuririre y’abayoboye umukino wayo na RS Berkane muri ¼ cya CAF Champions League, ndetse iyi ikipe yacu yatanze ikirego igaragaza ko umusifuzi wo mu kibuga hagati n’abari kuri VAR ari bo batumye itakaza uwo mukino kuko babogamiye ku ruhande duhanganye.”
“Al Hilal yerekanye ko nta bushobozi abasifuzi bari bafite bwo kuyobora uyu mukino, ishingiye ku kuba na mbere yari yasabye ko umukino uhabwa abasifuzi bakomeye, bamenyereye amarushanwa kandi bafite ubushobozi bwo kuwusifura, aho gutuma amakipe ata umwanya mu myiteguro.”
Mu mashusho aherekeza ikirego cya Al Hilal SC harimo igitego cyayo cyanzwe binyuze mu mashusho ya VAR, ahubwo hakavamo penaliti yabonetsemo igitego rukumbi muri uyu mukino warangiye ari 1-0, igasezererwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Ayo mashusho kandi agaragaza ko ikosa ryakozwe n’umukinnyi wa RS Berkane, kuko byanavuyemo imvune kuri myugariro wa Al-Hilal SC, Saeed Ahmed, wanasohowe ku ngobyi.
Al Hilal SC ishingira ku Ngingo ya Gatanu y’amategeko yo gukoresha VAR, ivuga ko iyo umusifuzi yaretse umukino ugakomeza, nta mpamvu yo kongera kuwusubiza inyuma bajya kureba ikosa ryari ryakozwe kare. Ikindi kandi ni uko umwanya watakaye hajya gusuzumwa ayo mashusho, utigeze wongerwaho.
Umusifuzi w’uyu mukino yari Umunya-Cameroun, Abdou Abdel Mfiree, yungirijwe na Elvis Guy Noupue Nguegoue bakomoka mu gihugu kimwe.
Umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande yari Styven Danek Moutsassi Moyo, uwa kane akaba Messie Jessie Oved Nkounkou Mvoutou bombi bo muri Repubulika ya Congo.
Abakoreshaga ikoranabuhanga ry’amashusho rifasha abasifuzi (VAR), yari Issa Sy na Djibril Camara bo muri Sénégal.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!