Mu mpera z’icyumweru gishize, ku itariki ya 10 Nyakanga 2026, ni bwo aya makipe yombi yahuriye mu mukino wa nyuma wa Shampiyona ya Sudani ya 2025/26.
Umukino w’aya makipe yombi akunze guhangana cyane muri icyo gihugu, warangiye Al Hilal SC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku gitego 1-0 cyinjijwe na Emmanuel Flomo.
Umukino urangiye Al Merrikh SC yatanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani (SFA), igaragaza ko iyi kipe yashyize mu kibuga abakinnyi umunani b’abanyamahanga, nyamara amategeko y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu yemera abakinnyi batanu gusa.
Nyuma yo gusuzuma neza, Akanama Nkemurampaka muri SFA kemeje ko Al Hilal SC itsinzwe uwo mukino ku bitego 2-0, igatakaza amanota atatu yari yabonye kuri uwo mukino.
Ibi byatumye Al Merrikh igira amanota 21 ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona ya Sudani mu mikino ya kamarampaka, Al Hilal SC igira 18 ku mwanya wa kabiri ndetse ihita itakaza n’Igikombe cya Shampiyona.
Nubwo bimeze bityo, Al Hilal SC yavuze ko itemeranya n’uwo mwanzuro wafashwe n’urwego ivuga ko rutabifitiye ububasha, bityo ikaba igiye kwisunga izindi zisumbuyeho kugira ngo ihabwe ubutabera.
Al Merrikh SC itozwa na Darko Nović yujuje ibikombe 36 muri Shampiyona ya Sudani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!