Ni umukino wakiniwe kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, nyuma y’uko iyi kipe yo muri Sudani yemerewe kwakirira imikino yayo mpuzamahanga mu Rwanda.
Iyi kipe imaze kumenyera mu Rwanda kuko inamaze kuhagira abakunzi benshi, yinjiye mu mukino mbere nk’ikinira iwayo, ndetse iminota myinshi y’igice cya mbere iyikinira mu kibuga cya Aigle Noire ishaka igitego.
Nyuma yo guhusha uburyo bwinshi kuri Mohamed Yagub, mugenzi we Ansumana Samura wari mwiza muri uyu mukino, yahereje umupira Ahmed M’Bareck, atsinda igitego ku munota wa 43.
Mu gice cya kabiri Aigle Noire yinjiye mu mukino igerageza kuva inyuma, ishaka ko yakwishyura igitego, ariko umunyezamu wa Al Hilal SC, Soufiane Farid, akomeza kubabera ibamba.
Umukino warangiye Al Hilal SC isezereye Aigle Noire ku giteranyo cy’ibitego 3-0, ikaba izahura n’izava hagati ya Sidama Coffee yo muri Ethiopia na Aiglons yo muri Tchad.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, Al Hilal yagarukiye muri ¼ cya CAF Champions League, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!