Iyi kipe yageze ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025.
Komiseri Ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Niyitanga Desire, wari wagiye kwakira iyi kipe yavuze ko bitarenze tariki ya 5 Ugushyingo 2025 izaba yakinnye umukino wa mbere.
Yagize ati “Twaje kwakira iyi kipe kuko n’umushyitsi wacu kandi Abanyarwanda tuzwiho kwakira neza. Biteganyijwe ko imikino y’Umunsi wa Karindwi aya makipe azayikina ariko hagati ya tariki ya 4 n’iya 5 Ugushyingo izaba yakinnye umukino wa mbere.”
Umuyobozi wa Al Hilal SC, Yasir Hassan Ibrahim, yashimiye FERWAFA yemeye kubakira muri Shampiyona.
Ati “Turashimira uko batwakiriye ndetse no kwemera ubusabe bwacu bwo gukina Shampiyona y’u Rwanda. Turi mu matsinda ya CAF Champions League twizeye ko iyi shampiyona izaduha imyiteguro myiza.”
Biteganyijwe ko indi kipe yo muri Sudani ariyo Al-Merrikh izagera mu Rwanda ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025.
Shampiyona y’u Rwanda ugeze ku Munsi wa Gatandatu bityo aya makipe azayikina nk’ibirarane kuko azahita akomereza aho igeze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!