00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al-Hilal SC irahabwa igikombe cy’icyubahiro nibona inota kuri Gasogi United

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 May 2026 saa 01:25
Yasuwe :

Ikipe ya Al-Hilal SC yo muri Sudani irahabwa igikombe cy’icyubahiro nk’iyabaye iya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League 2025/26) niramuka itsinze cyangwa ikanganya na Gasogi United kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi.

Amakipe yombi arahurira mu mukino w’Umunsi wa 33 wa BK Pro League utangira Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium, aho wigijwe imbere kuko iyi kipe yo muri Sudani igomba gusubira iwabo gukina imikino ya Shampiyona yaho.

Kuri uyu wa Gatatu, Rwanda Premier League yatangaje ko “mu gihe Al-Hilal yatsinda cyangwa ikanganya, irashyikirizwa igikombe cy’icyubahiro n’imidali nk’iyabaye iya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.”

Al-Hilal SC ifite amanota 70 ku mwanya wa mbere, irusha amanota 12 Al-Merrikh SC ya gatatu mu gihe zombi zisigaje imikino ine. Ni mu gihe APR FC ya kabiri ifite amanota 59 isigaje imikino itatu.

Uru rwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ruheruka gutangaza ko muri uyu mwaka w’imikino hazatangwa ibikombe bibiri.

Uretse ikizahabwa Al-Hilal SC byitezwe ko iba iya mbere, hari n’icya “BK Pro League National Champions 2025/26” kizahabwa ikipe yahize izindi zo mu Rwanda, ndetse byitezwe ko izaba APR FC.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu irabura inota rimwe kugira ngo yizere kuzasoza imbere ya Rayon Sports irusha amanota umunani mu gihe zombi zisigaje imikino itatu.

Ku Cyumweru, APR FC izakira Rutsiro FC mu gihe Rayon Sports izaba yakinnye na Gorilla FC ku wa Gatanu.

Al-Hilal SC ishobora gushyikirizwa igikombe cy'icyubahiro kuri uyu wa Gatatu
Mu mikino ibanza, Gasogi United yatsinzwe na Al-Hilal SC ibitego 2-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages