Hari hashize ibyumweru bibiri iyi kipe isabye gukina mu Rwanda kubera ko iwabo nta shampiyona ihaba kuva mu 2023 kubera intambara.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye na Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, byari byemereye Al-Ahli Wad Madani, Al-Merrikh na Al-Hilal SC Omdurman gukina iri rushanwa.
Gusa nk’uko Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025, hari hasigaye ko amakipe yombi ashimangira bidasubirwaho ko yiteguye gukina Shampiyona yose ndetse agahabwa umugisha n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).
Kuri uyu wa Kane, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko "Al-Ahli Wad Madani yari iherutse gusaba kwitabira Shampiyona ya Rwanda Premier League ya 2025/26, itakitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka."
Ni mu gihe biteganyijwe ko andi makipe ari yo Al-Hilal SC na Al-Merrikh, yombi azatangira gukina Shampiyona y’u Rwanda ku Munsi wa Karindwi, mu cyumweru gitaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!