00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mitima y’abarimo abaminisitiri bishimiye intsinzi ya Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 August 2026 saa 07:08
Yasuwe :

Intsinzi ya Rayon Sports yo kwegukana Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, yakoze ku mitima y’Abanyarwanda benshi barimo abaminisitiri n’abandi bayobozi mu nzego za leta.

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro habereye umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera i Kigali mu myaka irindwi ishize.

Rayon Sports yari mu makipe abiri yahagarariye u Rwanda mu irushanwa, yatanze ibyishimo ku bakunzi bayo nyuma yo gutsinda Gor Mahia ibitego 2-1 nyuma yo guhatana mu minota 120.

Kuva muri Stade Amahoro, imihanda ya Remera no mu bindi bice by’igihugu by’aho batabashije kugera ku kibuga, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, dore ko ari irushanwa yaherukaga gutwara mu myaka 28 ishize.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye na bo bagiye bagaragaza uko bishimiye intsinzi y’amateka ya Rayon Sports. Aha harimo zimwe mu nzego za leta, bamwe mu bayobozi bazo n’abandi.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wakurikiye umukino yashimangiye ko Rayon Sports yageze ku ntsinzi iyikwiye, ashimira byimazeyo Perezida Kagame ku buyobozi bwe bwiza bureba kure, ku mahoro n’umutekano bituma buri Munyarwanda yishyira akizana, ndetse no ku bwo kudahwema guteza imbere siporo.

Ati “Mwakoze cyane Gikundiro ku bwo gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, ni intsinzi mwaharaniye kandi mukwiye.”

“Turashimira kandi amakipe yose yitabiriye iri rushanwa, abafatanyabikorwa, abafana barenze bafite ‘vibes’ za yose, n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma iri rushanwa rigenda neza. Dore ngo Umuganura turawusoza mu byishimo!”

Prof. Shyaka Anastase uherutse wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, yashimiye cyane Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup 2026 itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

Abinyujije kuri X ye, Prof. Shyaka yagize ati “Ni uko Ni uko Gikundiro. Intsinzi yawe, iryoheje Umuganura. Komeza imihigo!”

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yashimangiye ko Rayon Sports yahesheje ishema Igihugu nyuma yo kwesa umuhugo wo kugumisha Igikombe cya CECAFA Kagame Cup mu Rwanda itsinze Gor Mahia ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Yifashishije konti ye ya X, yagize ati “ "Oh Rayooon! Murakoze guha Abanyarwanda Umuganura, muduhesheje ishema twese mugumisha iki gikombe gifite izina twubaha hano iwacu. Mukomereze aho Rayon Sports! Guca ibyuma bizanye n’intsinzi ikomeye."

Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, Munyangaju Aurore Mimosa wanabaye Ministiri wa Siporo, yashimiye Rayon Sports, ati “Ubururu bwubahwe!! Mukomereze aho aba-Rayons. Umuganura mwiza.”

Bruce Melodie yashimiye ikipe ya Rayon Sports ati “ Rayon Sports mwishyuke! Igikombe cya CECAFA Kagame Cup kigumye mu rugo, mbega urugendo. Mwari mubikwiye gikundiro.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba akaba n’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, yashimiye iyi kipe mu butumwa bugira buti “Oooh Rayoooo! Ni uko ni uko Gikundiro! Ni uko Saro ry’ u Rwanda! Muratunejeje! Ishema ku gihugu cyacu! Mbega kuba kure yanyu! Mu Majyaruguru y’Uburayi twari twafashe iry’iburyo none musohoje ubutumwa Rayon Sports.”

Ministiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yashimiye byimazeyo ikipe ya Rayon Sports yegukanye Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, itsinze Gor Mahia yo muri Kenya ku mukino wa nyuma ashimangira ko ari ishema ku Rwanda.

Yifashishije konti ye ya X yagize ati “Mwakoze cyane, Rayon Sports! Mukomereze aho mwateye ishema u Rwanda.”

Indi nkuru wasoma: Rayon Sports yanditse amateka yegukana CECAFA Kagame Cup 2026 (Amafoto & Video)

U Rwanda rwakiriye CECAFA Kagame Cup igikombe gitwarwa na Rayon Sports
Minisitiri Nelly Mukazayire ari mu bishimiye intsinzi ya Rayon Sports
Rayon Sports yahesheje ishema u Rwanda yegukana CECAFA Kagame Cup
Minisitiri w'Intebe, Nsengiyumva Justin, ni we wahaye Rayon Sports igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages