00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akaboko k’u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cya 2027 karakenewe- Nicholas Musonye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 September 2026 saa 08:54
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Komite ishinzwe gutegura Igikombe cya Afurika cya 2027, Nicholas Musonye, yagaragaje ko nubwo irushanwa rizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda bakeneye uruhare rw’u Rwanda, ndetse bikaba akarusho rubonye itike yo kurikina.

Ibi yabigaragaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari yitabiriye inama yiga ku ishoramari ry’imikino muri Afurika ya ‘SportsBiz Africa Forum 2026’ yabereye kuri Kigali Convention Centre, kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026.

Musonye yavuze ko u Rwanda rwakoze impinduka mu bigendanye n’iterambere rya siporo, ndetse by’umwihariko mu mupira w’amaguru wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Ndashaka gushimira u Rwanda n’Abanyarwanda ku mpinduka zakozwe, kuko si rwo rwabyikoreye gusa, ahubwo rwabikoreye na Afurika y’Iburasirazuba yose.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu bifuza ko rugira uruhare mu Gikombe cya Afurika cya 2027, kugira ngo kigende neza kandi akarere kagaragaze ubushobozi gafite bwo kwakira amarushanwa akomeye.

Ati “Igikombe cya Afurika turi gutegura ni icy’akarere, si icya Kenya, Uganda cyangwa Tanzania gusa. Rero turashaka ko u Rwanda rukigiramo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kuko iki gihugu cyahinduye byinshi mu mupira w’amaguru w’aka karere.”

“Turashaka ko rero u Rwanda rugira uruhare runini mu irushanwa. Icya mbere ni uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izabanza ikabona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, icya kabiri ni ukubona amakipe menshi azahatana muri ririya rushanwa yitegurira mu Rwanda. Hari Stade Amahoro yabafasha n’ibindi bikorwaremezo.”

Igikombe cya Afurika giteganyijwe kuva tariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 17 Nyakanga 2027. Muri uku kwezi kwa Nzeri, amakipe y’ibihugu aratangira guhatanira gushaka itike yo kuzarikina.

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri mu Itsinda K, aho iri kumwe na Liberia, Cap-Vert na Mali. Umukino wayo wa mbere uzaba ku wa 25 Nzeri, ikurikizeho Cap-Vert ku wa 29 Nzeri, mu gihe imikino ya Mali iri mu Ugushyingo 2026.

Umuyobozi Mukuru wa Komite ishinzwe gutegura Igikombe cya Afurika cya 2027, Nicholas Musonye, yifuza ko u Rwanda rwazitabira
Abashoye imari mu mikino bahuriye mu Rwanda mu nama yigira hamwe uko yabyazwa umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages