00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ak’abanyezamu kashobotse! Gutindana umupira bizajya bihanishwa koruneri

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 March 2025 saa 10:28
Yasuwe :

Akanama Mpuzamahanga gashinzwe amategeko y’Umupira w’Amagauru (IFAB), kamaze kwemeza itegeko rishya rigamije kubuza abanyezamu gutinza umupira, aho uzajya uwumarana amasegonda umunani ikipe ye izajya ihanishwa koruneri.

Aka kanama kateranye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025, kaganira ku mategeko mashya harimo n’ayo kugabanya iminota itinzwa n’abakinnyi mu kibuga.

Mu busanzwe byari bimenyerewe ko igihe umunyezamu cyangwa umukinnyi w’ikipe runaka arengeje umupira agamije gutinza umukino, ari bwo hatangwa koruneri ku ikipe bihanganye.

Ikindi kandi ni uko umukinnyi watindaga gutera umupira yahabwaga ikarita, cyangwa yaba ari umunyezamu rimwe na rimwe hagatangwa coup franc ku ikipe bahanganye.

Umupira wa coup franc wakuweho mu itegeko rishya rizatangira gukurikizwa mu mwaka w’imikino wa 2025/26, hashyirwaho uburyo bwo guhana ikipe iri kugerageza gutinza umupira.

Icyo gihe umusifuzi azajya aba afite isaha nk’ibisanzwe, ariko mu byo izajya imufasha hiyongereho no kubara amasegonda umunyezamu yatindanye umupira nyuma yo kuwufata. Izajya ibara amasegonda umunani nashira awamburwe haterwe koruneri ku ikipe bahanganye.

Bimaze kugaragara ko iminota itinzwa mu mupira w’amaguru ikomeza kwiyongera, cyane cyane uko ugenda wimakaza ikoranabuhanga cyane by’umwihariko VAR.

Mu 2023 byagaragaye ko muri shampiyona zo mu Bwongereza, byibuze amakipe yakinaga umupira ku mpuzandengo y’iminota 57 n’amasegonda atatu.

Abanyezamu batindana umupira bafatiwe imyanzuro
Umunyezamu uzajya umarana umupira amasegonda umunani azajya ahanishwa koruneri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .