00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ak’abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge mu Rwanda kashobotse

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 July 2026 saa 12:47
Yasuwe :

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko kuva mu mwaka w’imikino wa 2026/27, abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma ry’ubuzima ku buryo butunguranye hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi (anti-doping).

Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Nyakanga 2026, ni bwo Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yateranye ifata imwe mu myanzuro mishya izatangira gukurikizwa mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

FERWAFA yemeje amafaranga yo kwiyandikisha mu marushanwa igenzura, aho kuva mu mwaka wa wa 2026/27 na 2027/28, gukina BK Pro League bizajya bisaba kwishyura miliyoni 2 Frw.

Gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, Women’s Super League n’Igikombe cy’Amahoro mu Bagabo, ni ukwishyura ibihumbi 500 Frw.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore n’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore, ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw yo kwiyandikisha. Amarushanwa yo mu turere y’abagore, ni ukwishyura ibihumbi 100 Frw.

Undi mwanzuro wafashwe muri iyi nama, ni ukurwanya ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga ikoreshwa n’abakinnyi, aho kuva mu mwaka wa 2026/2027, abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma ry’ubuzima mu buryo butunguranye.

Hazaba hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi ‘anti-doping’, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’amarushanwa n’imibereho myiza y’abakinnyi.

FERWAFA yemeje ko igiye kuvugurura ibirango byayo birimo ikirangantego cyayo, ibirango by’amarushanwa, gukora ibikombe by’amarushanwa itegura no gushushanya imyambaro y’amakipe y’igihugu mu byiciro byose.

Gahunda yo kuvugurura ibirango izakorwa binyuze mu irushanwa ry’abanyempano batandukanye.

Mu Rwanda hapimwa ibiyobyabwenge ku bakinnyi?

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) giheruka gutangaza ko tariki ya 23 Ukuboza 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yagisuye akaganira n’Umuyobozi Mukuru wayo Dr. Charles Karangwa.

Yongeyeho ko ari “mu rwego rwo kureba uburyo bw’imikoranire na Minisiteri ya Siporo, burimo ishyirwaho rya laboratwari ipima ibiterambaraga bitemewe iri ku rwego mpuzamahanga muri siporo.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasinye amasezerano ya UNESCO ajyanye no kurwanya ibyongerambaraga muri siporo ariko kugeza ubu aya masezerano akaba adashyirwa mu bikorwa uko bikwiriye.

Mu rwego rwo gushyira iyi gahunda mu ngiro, binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda, Komisiyo yayo y’Ubuvuzi no Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe yakoze ubushakatsi bwiswe "Ubumenyi, imyifatire n’imyizerere y’abafasha abakinnyi ku gukoresha ibiterambaraga bitemewe mu mikino" bwakozwe hagati ya Mutarama na Ukuboza 2023.

Ku wa 29 Mutarama 2024 ni bwo hamuritswe ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe abantu 415 basanzwe baba hafi y’abakinnyi barimo abatoza bakuru n’abungirije, abaganga, abayobozi muri za federasiyo, abashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’amakipe n’abayobozi bayo, mu bice byose by’igihugu.

Mu bibanzweho harimo abo mu mupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Para-Athletics, Goalball na Sitting Volleyball aho 83% bari abagabo naho 17% ari abagore.

Muri aba babajijwe, abenshi bagaragaje ko amakuru menshi ajyanye n’ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bayakura mu itangazamakuru. Ni mu gihe abangana na 97,1% bavuze ko basanzwe bumva iby’aya makuru naho 15,9% akaba ari bo bizeye cyane ubumenyi babifiteho.

‘Doping’ [ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe] ni ikintu kigari kuko gikubiyemo ibintu 11 birimo gukoresha cyangwa kugerageza gukoresha ibyongerambaraga bitemewe, kwanga gupimwa mu gihe wabisabwe, kwifatanya cyangwa gushyigikira ikoresha ry’ibiterambaraga bitemewe no kubangamira igikorwa kijyanye no gupima.

Byasaba iki ngo RFI yemererwe gupima “doping” muri siporo?

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubuvuzi no Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe muri Komite Olempike y’u Rwanda, Dr Nuhu Assouman, yavuze ko kuri ubu ibipimo bafata byoherezwa muri laboratwari zo hanze, muri Afurika y’Epfo cyangwa muri Espagne, kandi na byo bikaba bisaba ikiguzi kiri hejuru.

Ati "Twe, ubu iyo tugiye gupima twandikira ’Regional Anti-Doping Organization’ ihagarariwe n’umuntu uri muri Kenya. Atwoherereza ibikoresho, hano hari abantu babihuguriwe, noneho tugapima, ibipimo tukabyohereza muri laboratwari.”

“Mbere yari iyo laboratwari yo muri Afurika y’Epfo ikoreshwa cyane, ubu ibyinshi bisigaye bijya muri Espagne. Igipimo kimwe gitwara Amadolari 600 (asaga ibihumbi 870 Frw) kugira ngo gikorwe. Ni imbogamizi zihari mu bijyanye no gupima."

Mu bitekerezo byatanzwe muri Mutarama 2024, hagaragajwe ko kimwe mu by’ibanze byakorwa kugira ngo ibi bikemuke harimo gushinga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Ibyongerambaraga bitemewe (National Anti-Doping Organization -NADO).

Iki kigo kiba cyigenga, kigakurikirana ibijyanye no kurwanya ikoreshwa ry’ibi byongerambaraga ku buryo kiba gifite ingengo y’imari yacyo n’abakozi babikurikirana kuko hazamo ubujyanama, kwigisha, ibijyanye n’amategeko n’ibindi.

Mu bihugu bitagira iki kigo kiba gishinzwe gushyiraho amategeko azagenderwaho, usanga inshingano zijya muri Komite Olempike yacyo. Mu Rwanda, amategeko akurikizwa ni mpuzamahanga.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe harimo ko RFI yafashwa kubona uburenganzira bw’Ikigo cy’Isi gishinzwe Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe (WADA) aho kimwe mu by’ingenzi bisabwa kugira ngo bigerweho ari uko mu Rwanda haba hari NADO.

Ibi byafasha mu kwinjiriza igihugu binyuze mu kutongera kohereza ibipimo bijyanwa muri Espagne cyangwa muri Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu bishobora kuyoboka RFI.

Icyo gihe, inzego zitandukanye zitabiriye imurikwa ry’ibyavuye muri ubu bushakashatsi, zarimo na Minisiteri ya Siporo, ziyemeje gufatanya kugira ngo mu Rwanda habe hajyaho NADO ndetse no gukomeza kurwanya ibyongerambaraga bitemewe muri siporo.

FERWAFA yashyizeho ibiciro byo kwiyandikisha mu marushanwa atandukanye
FERWAFA igiye kuvugurura imyambaro y'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda
FERWAFA igiye guhindura ibirango by'amarushanwa itegura, izajye inapima bitunguranye abakinnyi isuzuma abakoresha imiti itemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages