00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rising Stars: Nyuma yo guhatana bikomeye, Musanze yegukanye igikombe

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 20 July 2015 saa 10:05
Yasuwe :

Les Abeilles ihagarariye Akarere ka Musanze, n’Abarashi yo mu Karere ka Gatsibo, ni zo zegukanye igikombe mu irushanwa rya Airtel Rising Stars 2015 mu bahungu no mu bakobwa.

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2015, ni bwo hasojwe irushanwa Airtel Rising Stars, aho mu bahungu, Akarere ka Musanze gahagarariwe n’ikipe y’abana Les Abeilles, kegukanye igikombe gatsinze Gatsibo ihagarariwe na Centre ya Kiramuruzi.

Umukino urimo ishyaka ryinshi kandi uryoheye ijisho, iminota isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0), hiyambazwa penaliti, maze Les Abeilles yinjiza 4 kuri 3 za Kiramuruzi.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda asuhuza abakinnyi mbere y'umukino wa nyuma mu bakobwa

Mu guhatanira umwanya wa 3, Miroplast ihagarariye Akarere ka Kicukiro yatsinze Rusizi United kuri penaliti eshatu kuri ebyiri, nyuma y’aho iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Mu bakobwa, Abarashi, ikipe ihagarariye Akarere ka Gatsibo muri zone I, yegukanye igikombe itsinze penaliti 4 kuri 3 za Centre Gatagara ihagarariye Akarere ka Nyanza, iminota isanzwe y’umukino ikaba yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Nyampinga Clementine, Ushinzwe iyamamazabikorwa n’itumanaho muri Airtel Rwanda yatangaje ko Airtel Rising Stars 2015 yagenze neza cyane kurusha andi marushanwa nk’ayo abiri yabanje.

Yakomeje yibutsa ko iyo sosiyete izakomeza gufasha abanyarwanda mu bikorwa nk’ibi ndetse n’ibindi bigamije guteza imbere imibereho yabo, cyane ko ngo “intego ya Airtel atari gucuruza internet, telefoni n’irindi tumanaho gusa”.

Teddy Bhullar, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda yatangaje ko iyo sosiyete izakomeza gutera inkunga iryo rushanwa mu rwego rwo gukomeza kubaka ejo hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iri rushanwa ryasojwe, ryatangiye kuwa 13 Kamena 2015, ryitabirwa n’amakipe 60 yo mu bice byose by’igihugu, harimo 48 y’abahungu na 12 y’abakobwa.

Abasifuzi basifuye imikino ya nyuma na bo bazamukiye muri Airtel Rising Stars none ni abasifuzi bakomeye mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri
Akanyamuneza kari kenshi kubera imigendekere myiza y'irushanwa
Abafana bo bari bakubise buzuye Stade Ubworoherane
Les Abeilles y'i Busogo ariko igakinisha n'abakinnyi bake ba Inyange FC, ni yo yegukanye igikombe
Gatsibo mu bakobwa yari yaje yariye karungu
Ruhango yari yiyizeye ku mukino w'ingufu wiganjemo gutera imipira miremire
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo bakurikiranye imikino
Iri rushanwa riri mu yatewemo penaliti nyinshi, aho imikino kuva ikirangira amakipe yagiye akiranurwa na Penaliti
Itsinda ricuranga risusurutsa abitabiriye ibirori
Nyampinga Clementine asuhuza abakinnyi ba Gatsibo
Ikipe ya Gatsibo yinjiye mu mukino ihabwa amahirwe dore ko ari na yo yari isanganywe iki gikombe
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Musanze yasabye abaturage kuyoboka ibikorwa bya Airtel bakayishyigikira mu kubateza imbere
Byari ibyishimo ku batuye i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages