Ku wa 21 Kamena 2026, ni bwo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, aho riherereye habereye umuhago wo kwizihiza uyu munsi mukuru.
Ni ibirori byaranzwe no kugaragaza impano zitandukanye abanyeshuri baharererwa bafite, ndetse n’imurikabikorwa by’ibikorwa na bo.
Rwanda Children ni ishuri ryigenga ryashinzwe na Gasore Serge, rikaba ribarizwamo ibyiciro birimo abana b’incuke, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’imyuga, mu rwego rwo guhindurira ubuzima Abanyarwanda by’umwihariko abagituriye.
Mu 2013 ryatangiye ari ikigo kirererwamo abana b’imfubyi, ariko ibi bigo bifunze mu Rwanda gihindura ibyo gikora, gusa nticyatatira intego zacyo zo kwita ku bana baturuka mu miryango itishoboye, ku buryo bahabwa uburezi, bavurwa, bakabona ibibatunga n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Gasore Serge Foundation, Gasore Serge, yashimiye abafatanyabikorwa batera inkunga iri shuri, harimo na Madamu Jeannette Kagame wamuhaye igihembo mu 2019.
Ati “Turizihiza urugendo rw’Imyaka 10 iri shuri rimaze rishinzwe, kandi rurakomeje kuko ibyo twatangiye bitanga umusaruro, yaba ku bo bikorerwa, ku batuye i Ntarama n’igihugu muri rusange.”
“Mu 2013 twatangiye dufasha abana batandatu, ubu tugeze ku bana 841 ndetse bamwe muri bo bari gusoza amashuri yisumbuye. Ibyo ni ibyo gushimira Imana ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yashimiye Rwanda children mu myaka 10 imaze kuko yabaye umufatanyabikorwa wizewe kandi wagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’iterambere ry’aka Karere.
Yagaragaje ko Gasore Serge Foundation yagize ubwitange mu gushyigikira gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, inzego z’uburezi, ubuzima, imibereho myiza, n’iterambere rya sport.
Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, Ingabire Sylvie, yavuze ko ufitanye igihango na Gasore Serge Foundation, dore ko na Gasore yagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu.
Yagize ati “Turabashimira cyane ku musanzu mukomeje gutanga mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, binyuze muri ibi bikorwa byanyu muri Rwanda Children. Turashimira abafatanyabikorwa kubwo kongera kubaka igihugu cyacu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Gasore Serge Foundation imaze guteza imbere abarenga 35.000 binyuze muri siporo, imibereho y’imiryango irenga 2.500 yorozwa amatungo arenga 2.600.
Yafashije abarenga 18.000 kubona serivisi z’ubuzima, dore ko mu 2023 ubwo yubakaga ivuriro ry’ibanze yafashije abarenga 500 guhabwa serivisi zo kubyara.
Muri ibi bikorwa kandi, Gasore Serge Foundation yafashije abakuze barenga 350 guhabwa amasomo y’ibanze arimo gusoma, kwandika no kubara, ufasha abarenga 379 babyariye iwabo bigishwa imyuga ndetse n’ibindi.
Buri mwaka Gasore Serge Foundation yigishiriza ubuntu abakobwa 25 babyariye iwabo, bakiga ibirimo kudoda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!