Nyuma yo kwemeza kuwa Kabiri Umunyanigeria Samuel Amamba nk’umutoza akaza kubura ibyangombwa, Kiyovu Sports imaze icyumweru itangiye imyitozo yabanje gutsindwa igitego na Sunrise cya Ally Moussa Sauva wahoze ayikinamo.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Sunrise yarushije Kiyovu Sports cyane guhanahana imipira hagati mu kibuga byagabanutse uko umukino wigiraga imbere.
Kiyovu Sports yaje kubona uburyo bukomeye ubwo ba myugariro ba Sunrise bakuraga umupira mu rubuga rwabo uhura na Havugarurema Jean Paul “Laro” baguze muri Rayon Sports aragombora.
Mulisa Jimmy utoza Sunrise yemeje ko ibyo yari yasabye abakinnyi babikoze mu gihe Bagumaho Hamissi wungirije muri Kiyovu Sports yizera ko bazitwara neza mu mukino wo kwishyura kuwa Mbere i Rwamagana kuko bazongeramo abakinnyi bashya.
Umukino wo mu itsinda ry’amakipe y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, Mukura VS yanyagiye Amagaju ibitego 4-0 mbere yo guhura na Rayon Sports. Iyi kipe y’akarere ka Huye kabaye aka mbere mu kwesa imihigo yatsindiwe na Hakizimana Muhajili, Amani Mkeshe, Nshimiyimanna Ibrahim n’umunyezamu Shyaka Regis watsinze penaliti.
Uko amakipe yatsindanye ku munsi ubanza w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund
Amakipe y’Amajyepfo n’Iburengerazuba
Mukura VS 4-0 Amagaju
Rayon Sports yaruhukijwe
Amakipe y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru
Marines 0-1 Musanze
Gicumbi 2-2 Etincelles
Amakipe y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali
Itsinda A
Police 1-0 Bugesera
APR yaruhutse
Itsinda B
AS Kigali 2-0 Rwamagana
Kiyovu 1-1 Sunrise



















TANGA IGITEKEREZO