00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AgDF: AS Kigali yakirije Rwamagana 2-0, Police FC itsinda Bugesera

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 15 August 2015 saa 06:00
Yasuwe :

Ku mukino wa mbere w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund, AS Kigali yakirije Rwamagana ibitego 2-0 mu mukino ubanza naho Police FC itsinda Bugesera 1-0 ku kibuga cya FERWAFA.

Ni irushanwa rigamije kwibutsa Abanyarwanda intego y’ikigega cy’Agaciro Development Fund no kongeramo umusanzu, umukino wa mbere wahuje AS Kigali yakiriye Rwamagana ku Mumena.

Wari umwanya mwiza ku mutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric kureba urwego abakinnyi be bagezeho bitegura shampiyona izatangira tariki ya 18 Nzeli 2015 nyuma y’ukwezi kw’imyitozo n’imikino ya gicuti.

AS Kigali yabonye igitego mu gice cya mbere cyitsinzwe na Djafari.

AS Kigali yakiriye Rwamagana yazamutse mu cyiciro cya mbere mu irushanwa ribanziriza shampiyona

Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yaje kubona impamba y’igitego cya kabiri batsindiwe na Bariyanga Hamdan ku munota wa 52 mbere yo kujya i Rwamagana kuwa Mbere mu mukino wo kwishyura ku kibuga cya Polisi y’igihugu.

AS Kigali yashoboraga kubona igitego cya gatatu ariko penaliti yatewe na Tuyisenge Pekeyake uheruka gusinya imyaka ibiri avuye muri Vital’o y’i Burundi ifatwa neza n’umunyezamu wa Rwamagana wahoze ari muri AS Kigali.

Undi mukino wabereye mu mujyi wa Kigali, Police FC yatsinze Bugesera igitego 1-0 cya Mwemere Ngirinshuti.

Umunyezamu wa Rwamagana yafashe bitamugoye penaliti yatewe na Tuyisenge Pekeyake

Kuri uyu wa Mbere, APR FC izasura Bugesera i Nyamata mu mukino mu itsinda A ku makipe y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Nubwo hategerejwe ko muri iyi mikino hazavamo umusanzu uvuye mu mafaranga y’abinjiye ku kibuga umubare w’abafana wari muke ku Mumena mu gihe ku gushishikariza Abanyarwanda no kubibutsa intego y’ikigega Agaciro Development Fund nta jambo na rimwe cyangwa icyapa byigeze bigaragara ku kibuga.

Indi mikino yabaye mu gice cy’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, Marines yatsindiwe kuri Tam Tam na Musanze igitego 1-0 naho Gicumbi inganya ibitego 2-2 na Etincelles.

Kuri uyu wa Mbere, AS Kigali izajya i Rwamagana mu mukino wo kwishyura ku kibuga cya Polisi

Imikino yo kwishyura irakinwa kuri uyu wa Mbere

Amakipe y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali

Itsinda B

Rwamagana vs AS Kigali i Rwamagana ku kibuga cya Polisi

Sunrise vs Kiyovu i Rwamagana

Amakipe yo mu burengerazuba n’Amajyaruguru

Musanze vs Marines i Musanze

Etincelles vs Gicumbi kuri Tam Tam

Nyuma y'ukwezi batangiye imyitozo, Nshimiyimana yabonye ikibura mu kwezi bagatangira shampiyona
Umukino wa AS Kigali na Rwamagana wayobowe n'abasifuzi b'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages