Ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ni bwo i Cairo mu Misiri habereye inama ya Komite Nyobozi ya CAF, igaruka ku bibazo birimo iby’amarushanwa, imisifurire n’amategeko agenga iri rushanwa.
Motsepe yavuze ko iri rushanwa ryaterwaga inkunga na Visit Rwanda, rizakinwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2026, ndetse hakaba hari gushakwa abazaritera inkunga.
Yagize ati “African Super League izagaruka umwaka utaha. Ubu turi gushaka abaziyitera inkunga."
Africa Football League ni irushanwa ryiyongereye kuri CAF Champions League na CAF Confederation Cup, rikaba ryaherukaga gukinwa mu 2023. Kuva icyo gihe ntiryongeye gushyirwa ku ngengabihe y’amarushanwa ya CAF.
Amakipe yaryitabiriye ubwo ryegukanwaga na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, yinjije miliyoni 100$, harimo miliyoni 4$ zahawe iyi kipe yaryegukanye.
Kuri iyi nshuro ryitezwemo impinduka nubwo hataratangazwa izo ari zo, gusa amakipe arindwi yabonye itike yo kuzarikina, bitewe n’uko ahagaze ku rutonde rusange rwa CAF mu gihe cy’imyaka itanu ishize.
Ayo ni USM Alger, CR Belouizdad, Al Ahly SC, Pyramids FC, Mamelodi Sundowns, Espérance de Tunis na RS Berkane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!