00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFCON 2015: Amavubi yishyuye Congo Brazzaville ayisezera kuri penaliti

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 2 August 2014 saa 05:50
Yasuwe :

Amavubi yishyuye Congo Brazzaville ibitego bibiri yari yatsindiwe i Pointe Noire byinjijwe na Ndahinduka Michel na Kagere Meddie bakomeza mu majonjora y’igikombe cy’Afurika mu matsinda kuri penaliti 4-3.
Amavubi azahura na Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudani mu itsinda A aho amakipe abiri ya mbere mu matsinda 7 n’imwe yatsinzwe neza azabona itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc kuva tariki ya 17 Mutarama kugera kuya 8 Gashyantare 2015 .
Ndahinduka Michel yatsinze igitego cya (…)

Amavubi yishyuye Congo Brazzaville ibitego bibiri yari yatsindiwe i Pointe Noire byinjijwe na Ndahinduka Michel na Kagere Meddie bakomeza mu majonjora y’igikombe cy’Afurika mu matsinda kuri penaliti 4-3.

Amavubi azahura na Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudani mu itsinda A aho amakipe abiri ya mbere mu matsinda 7 n’imwe yatsinzwe neza azabona itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc kuva tariki ya 17 Mutarama kugera kuya 8 Gashyantare 2015 .

Kagere yatsinze icya kabiri agombora ibyo batsindiwe muri Congo cyatumye batera penaliti

Ndahinduka Michel yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 56 maze Kagere Meddie yinjiza icya kabiri cyo kunganya ku munota wa 70 umukino urangira banganya ibitego 2-2 mu mikino yombi, bitabaza penaliti.

Tubane James yinjije penaliti ya mbere y’u Rwanda, umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc "Bakame" akuramo iya Congo Brazzaville yatewe na Dore Ferebory.

Mbaraga Jimmy yinjije iya kabiri ariko iya gatatu yatewe na Kagere Meddie ikurwamo n’umunyezamu Chansel Massa Mohikola.

Thierry Bifouma Koulossa yatsinze iya gatatu ya Congo yishyuwe na Bayisenge Emery.

Bakame yakuyemo penaliti ya nyuma asigira akazi Sibomana Patrick
Sibo Mana: Papy niwe wateye penaliti yahaye itike u Rwanda rwo kwijonjora hagati ya Nigeria, Afurika y'Epfo na Sudani

Penaliti ya gatanu yatewe na Francis Mael Lepicier yakubise igiti cy’izamu gusa amahirwe y’u Rwanda agabanuka ubwo kapiteni Haruna Niyonzima yahushaga penaliti.

Sibomana Patrick yatsinze penaliti ya nyuma yatumye Amavubi abona itike yo gukina amajonjora mu itsinda A ririmo na Nigeria, Afurika y’Epfo, Sudani.

Ubwo Amavubi yaherukaga gutera penaliti yasezerewe na Ethiopia ku mukino wa nyuma wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, cyabereye muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014.

Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita De Gaule yashimiye Bakame ku kazi yari akoze akuramo penaliti ebyiri muri eshatu bahushije

Gahunda y’imikino yo mu itsinda A

Nigeria vs Rwanda, tariki ya 5-6 Nzeli 2014

Rwanda vs Sudani, tariki ya 10 Nzeli 2014

Rwanda vs Afurika y’Epfo, tariki ya 10-11 Ukwakira 2014

Afurika y’Epfo vs Rwanda, tariki ya 15 Ukwakira 2014

Rwanda vs Nigeria, tariki ya 14-15 Ugushyingo 2014

Sudani vs Rwanda, tariki ya 19 Ugushyingo 2014

Nyuma y'umukino abakinnyi bashimiye umutoza Stephen Constantine

Abakinnyi b’u Rwanda babanjemo

Ndayishimiye Jean Luc

Rushehsangoga Michel

Bayisenge Emery

Nshutiyamagara Ismael

Mwemere Ngirinshuti

Mugiraneza Jean Baptiste

Niyonzima Haruna

Iranzi Jean Claude

Sina Jerome

Kagere Meddie

Ndahinduka Michel

Urugo ruhire: Izi ntsinzi zishobora gusiga Mugiraneza Jean Baptiste "Migy" na Gisa Fausta barushinze mu Ukwakira
Nyuma y'uyu mukino, Iranzi ashobora gukomeza ibiganiro na Simba yo muri Tanzania
Kuba benshi mu bakinnyi ari aba APR FC, Rayon Sports na Police FC bishobora kongera imbaraga zo kwitwara neza muri CECAFA
Bakame yakoze akazi gakomeye muri uyu mukino atasabwaga gukora ikosa
Nyuma yo kunyagira Amavubi U17, Abagande babanje kureba icyo Amavubi makuru ahishe
Umutoza wa Congo Brazzaville, Claude Leroy ashobora gusabwa ibisobanuro ageze imuhira
Mu gihe indirimbo z'ibihugu zacurangwaga bigacika, itsinda rya gisirikari ricuranga ryaziririmbiye
Ikipe umutoza Constantine yagiriye icyizere cyo kubanzamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages