00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adel Amrouche ni umwe muri bo: Ibyo wamenya ku batoza bari mu biganiro na APR FC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 May 2024 saa 04:03
Yasuwe :

APR FC ikomeje ibiganiro n’abatoza batandukanye yifuza gusimbuza Umufaransa Thierry Froger wasoje amasezerano ye muri iyi kipe.

Ikipe y’Ingabo iri gukora iyo bwabaga kugira ngo ikemure iki kibazo mbere yo gutangira gushaka n’abakinnyi izongeramo mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino mushya.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe wamenya kuri aba batoza biganjemo abafite izina rikomeye ku Mugabane wa Afurika.

Aritz López Garai

Aritz López Garai ni umwe mu batoza bari ku rutonde rw’abo APR FC iri kuganiriza ndetse n’ibiganiro bigeze kure hamwe n’abamuhagarariye.

López Garai ni umugabo w’imyaka 44 wavukiye muri Barakaldo muri Espagne. Nk’umukinnyi ntabwo López yageze ku rwego ruhambaye kuko yanyuze mu makipe yo mu byiciro byo hasi muri iki gihugu ndetse no muri Romanie.

Yatangiye umwuga w’ubutoza mu 2017, aho yakunze gutoza mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Espagne. Mu 2018, yerekeje muri CD Numancia y’iwabo, yavuyemo ajya muri CD Tenerife yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu.

Icyakora uyu mugabo si mushya ku Mugabane wa Afurika kuko aheruka guhesha Igikombe cya Shampiyona FC Nouadhibou yo muri Mauritanie.

Aritz López Garai ni umwe mu batoza bari mu biganiro na APR FC

Julien Chevalier

Julien Chevalier ni irindi zina riri ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na APR FC. Ni umugabo utarahiriwe n’umwuga wo gukina umupira w’amaguru kuko atageze mu makipe akomeye cyane kugeza mu 2011 asezeye gukina nk’uwabigize umwuga.

Kuva mu 2011 kugeza mu 2014, Chevalier yari ashinzwe abagura abakinnyi mu mashuri y’abato ya ASEC Mimosa. Muri uwo mwaka, yazamuwe mu ntera aho kugeza mu 2017 yagizwe umuyobozi w’amakipe y’abato ya ASEC Mimosa.

Mu 2017, Chevalier yagizwe umutoza wungirije w’Ikipe y’Igihugu ya Togo aho yabaye imyaka ibiri kugeza mu 2019.

Kuva mu 2019, uyu mugabo yabaye umutoza w’ikipe nkuru ya ASEC Mimosa ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Côte d’Ivoire. Kugeza ubu, amaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro eshatu (2021,2022 na 2023). Banatwaranye kandi Igikombe cy’Igihugu inshuro imwe mu 2023.

Umutoza Julien Chevalier umaze igihe muri ASEC Mimosa ni umwe mu bashobora kwerekeza muri APR FC

Adel Amrouche

Adel Amrouche ni umwe mu mazina akomeye ari ku rutonde rw’abatoza APR FC yifuza gusimbuza Thierry Froger.

Uyu mutoza w’imyaka 56 ni umwe mu babimazemo igihe kinini ariko wakunze kuba mu makipe y’ibihugu. Amrouche yatangiye umwuga w’ubutoza mu 1988.

Yageze ku Mugabane wa Afurika mu 2002 ubwo yatozaga Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu 2007 yerekeje mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yamazemo imyaka itanu.

Nyuma yanyuze mu Ikipe y’Igihugu ya Kenya, Libya, Botswana, Yemen na Tanzania aherukamo. Mu makipe asanzwe yanyuze muri MC Alger na USM Alger z’iwabo muri Algérie.

Ikipe y’Ingabo iheruka gutandukana na Thierry Froger wayihesheje Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Ingabo izabanza kubona umutoza mbere yo kujya ku isoko ryo kugura abakinnyi mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Champions League na Shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 10 Kanama 2024.

Adel Amrouche uheruka gutandukana n'Ikipe y'Igihugu ya Tanzania ni umwe mu mazina akomeye ari ku rutonde rw'abatoza APR FC yifuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .