Amakuru IGIHE ifitiye gihamya, avuga ko uyu mutoza ukomoka muri Algeria unafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ari we watoranyijwe mu batoza batatu bari bakuwe ku rutonde rurerure rw’abatoza bari bagaragaje inyota yo gutoza Amavubi.
Umwe mu bakozi ba Ferwafa waganiriye na IGIHE, yatubwiye ko gutoranya Adel Amrouche ari ugutanga ubutumwa ko noneho iri Shyirahamwe rishaka guhindura icyerekezo, rikazana abatoza bafite ibigwi kuri uyu Mugabane kandi bashoboye kugeza kuri byinshi amakipe batoje.
Uyu waduhaye amakuru yongeyeho ati "Twari tumaze iminsi dushaka umutoza ukwiriye Amavubi. Amrouche yari umwe mu bo twaganiriye kandi nyuma y’ibiganiro twemeranya ko azaba umutoza."
Adel Amroche uheruka gutsinda CAF yari yaramuhagaritse kubera amagambo yatangaje mu Mikino y’Igikombe cya Afurika (CAN) giheruka, yari umwe mu mpuguke eshanu zikorana na Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, mu bijyanye no kureba icyakorwa ngo amashyirahamwe ya ruhago hirya no hino ku Isi akomeze kuzamura impano z’abakiri bato no kubaka amashuri y’uyu mukino.
Uyu mugabo uzwi cyane mu karere, yamenyekanye bwa mbere atoza u Burundi mu 2007-2012 ubwo yagiraga uruhare mu kohereza abakinnyi barenga 15 ku Mugabane w’u Burayi barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza, ikintu cyahinduye burundu ruhago y’iki gihugu.
Amrouche kandi yahesheje Kenya irushanwa rya CECAFA ya 2014 yatwaye anatsinze u Rwanda inshuro ebyiri, mu gihe yanajyanye Tanzania muri CAN iheruka akoresheje ikipe y’abakinnyi bakiri bato kurusha abandi bose bari muri iryo rushanwa.
Ni umutoza ufite Licence ya UEFA Pro. Yari asanzwe ari we ushinzwe gutoza abandi batoza bo mu gihugu cy’u Bubiligi, dore ko abarimo Luc Eymael wanyuze mu Rwanda na bo batojwe na we.
Amavubi arabura iminsi 10 ngo ajye mu mwiherero wo gutegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi afitanye na Nigeria tariki ya 17 Werurwe ndetse na Lesotho tariki 24 Werurwe, aho imikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!