“FIFA Talent Development Scheme” ni umushinga ugamije guteza imbere impano z’umupira w’amaguru, watangijwe mu 2022 mu gihe amarushanwa yawo yabaye bwa mbere mu Rwanda muri uyu mwaka kuva muri Werurwe aho yitabiriwe n’amakipe yo mu bice byose by’igihugu.
Imikino ya nyuma yasorejwe mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu hakinwa imikino ya nyuma mu batarengeje imyaka 14 mu gihe kuri iki Cyumweru hakinwe imikino ya nyuma mu batarengeje imyaka 16.
Mu bayobozi bitabiriye iyi mikino harimo Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard; Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Bonnie Mugabe; Habimana Sixbert wari uhagarariye FIFA; Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Niyitanga Désiré na Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Kanamugire Fidèle.
Hari kandi Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert; Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri (FRSS), Sibomana Ernest na Perezida wa Ijabo Ryawe Rwanda, Habimana Hamdan.
Kuri iki Cyumweru, igikombe cy’abahungu batarengeje imyaka 16 cyatwawe n’Ikipe ya Académie ya Bayern Munich mu Rwanda itsinze Mahembe FTC ibitego 3-0.
Mu bakobwa, igikombe cyegukanywe na PSG Rwanda Academy itsindiye ku mukino wa nyuma ishuri rya APE Rugunga penaliti 8-7 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 yakinwe.
Mu batarengeje imyaka 14, ibikombe byombi byatashye mu Burasirazuba
Amakipe ya Kayonza Modern mu bahungu na Center for Champions y’i Rwamagana mu bakobwa, yombi yo mu Ntara y’Iburasirazuba, ni yo yegukanye iri rushanwa rya FIFA TDS mu batarengeje imyaka 14.
Kayonza Modern yegukanye igikombe itsindiye PSG Academy ku mukino wa nyuma penaliti 4-3. Muri uyu mukino igice cya mbere cyarangiye Kayonza Modern yatsinze ibitego 2-1, ariko mu gice cya kabiri amakipe agera aho anganya 3-3, hitabazwa penaliti.
Mu bakobwa batarengeje inyaka 14, ikipe ya Center for Champions yo mu Karere ka Rwamagana ni yo yegukanye igikombe itsindiye Petit Séminaire Baptiste ku mukino wa nyuma ibitego 3-1 aho ibi byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.
Aya marushanwa ya FIFA TDS yabaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda, yitabiriwe n’amakipe 54 mu byiciro bine ari byo imyaka 14 na 16 mu bakobwa ndetse n’imyaka 14 na 16 mu bahungu.
Muri aya makipe harimo 12 y’abatarengeje imyaka 14 mu bakobwa na 13 mu bahungu, amakipe 13 y’abakobwa mu batarengeje imyaka 16 na 16 mu bahungu.
Buri kipe yegukanye igikombe yahawe miliyoni 1,5 Frw mu gihe iyabaye iya kabiri yahawe miliyoni 1 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!