Kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, hazaba hari kubera imikino y’Igikombe cy’Isi cy’ibihugu.
Nubwo bimeze bityo ariko, impungenge zari zose ku bakunzi b’umupira w’amaguru, kuko ari irushanwa ryahuriranye n’uko ibihugu byinshi byiganjemo ibyo muri Afurika byashyiriweho amafaranga y’ingwate agomba gutangwa na buri muturage wabyo ushaka kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ibihano byashyizweho mu kugabanya abimukira bajya muri iki gihugu, aho ushaka kujyayo atanga byibuze ibihumbi 15$ nk’ingwate kugira ngo ahabwe visa, hanyuma azakoreshwe igihe yaba yarengeje igihe yagombaga kuhamara.
Ni amafaranga kandi ashobora gusubizwa igihe uwagiye muri iki gihugu yaba yakoresheje igihe yahawe neza, yaba ari mu kazi, mu bukerarugendo, gusura umuryango n’ibindi.
Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibiro by’abakurikirana inyungu z’igihugu mu bihugu bitandukanye, Mora Namdar, yaganiriye na BBC avuga ko ibihugu 50 bizakurirwaho iki giciro cy’ingwate kuri visa kubera Igikombe cy’Isi.
Ati “Turi gukuraho ingwate yatangwaga kuri visa, ku bafana bujuje ibisabwa baguze amatike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi.”
Ibihugu bitanu byo muri Afurika mu bifite itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026, biri mu byafatiwe iki cyemezo. Ibyo ni Algeria, Cap-Vert, Côte d’Ivoire, Sénégal na Tunisia.
Nubwo bimeze bityo ariko, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziracyatanga uburenganzira ku binjira muri iki gihugu, zibanje kureba neza ibyo usaba yanyuzaga ku mbuga nkoranyambaga ze. Ibi na byo biri mu bizatuma benshi batabona uburenganzira bwo kuzarebe Igikombe cy’Isi nta nkomyi.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryavuze ko riri gukora ibishoboka byose kugira ngo iri rushanwa rizakurikirwe kandi ribe irya mbere mu mateka rykurikiwe na benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!