00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayovu basutse amarira i Gologota nyuma yo gukura amaso ku Gikombe cya Shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 22 May 2023 saa 07:01
Yasuwe :

Abafana ba Kiyovu Sports basutse amarira kuri Stade ya Nyagatare nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona aho bashyikiriwe na APR FC banganya amanota ikabarusha ibitego 10 izigamye.

Ni umukino aba bafana bari bitabiriye ku bwinshi, bakoze urugendo rurerure rw’ibilometero 165 bafite icyizere ko bahakura impamba izatuma bakira Rutsiro FC ku munsi wa nyuma bizeye kuzamura Igikombe cya Shampiyona baheruka mu myaka 30.

Gusa si ko byaje kugenda kuko ku munota wa 70, Rutahizamu Yafesi Mubiru yatsinze igitego rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino ku mupira yazamukanye mu ruhande rw’iburyo akareba uko umunyezamu Kimenyi Yves yegereye imbere akamurenza umupira inshundura zikanyeganyega.

Ku munota wa 74, Kiyovu Sports yari igiye kubona impozamarira kuri penaliti gusa Umunya-Uganda, Erisa Ssekisambu, ayitera hejuru y’izamu.

Ubwo Umusifuzi yahuhaga mu ifirimbi ko umukino urangiye; abayobozi, abakunzi n’abafana ba Kiyovu Sports bashenguwe n’agahinda nyuma yo gutakaza icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona baherukaga mu myaka 30.

Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvenal, yari yicaye agaragiwe na bamwe mu nshuti ze ababaye cyane nyuma yo guha Kiyovu Sports ibyo yari ikeneye byose ariko ku munota wa nyuma ikaba ishobora gusoza umwaka wa 2022-23 nta gikombe na kimwe yegukanye.

Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ‘General’, we yipfutse mu maso nyuma yo kubona ibyari bimaze kuba ku Ikipe ye.

Abafana bo basutse amarira kuri uyu munsi wari uw’agahinda mu gihe abakinnyi n’abafana ba Sunrise FC ku rundi ruhande bari mu birere bishimira intsinzi.

Kiyovu Sports izakira Rutsiro FC tariki 28 ku munsi wa 30 wa shampiyon ari nawo wa nyuma mu gihe APR FC yo izaba yakiriwe na Gorilla FC. Rayon Sports yo izasoreza i Nyagatare yakirwa na Sunrise FC.

Umwe mu bafana ba Kiyovu Sports yabanje gusenga mbere y'umukino benshi bari bafitiye icyizere ko uri bubegereze igikombe
Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvenal yacungiraga hafi Ikipe ye buri uko yabaga ibonye uburyo imbere y'izamu
Mvukiyehe yatangiye kwinubira imikinire y'Ikipe ye mu gice cya mbere
Umunyamakuru , Kavungu Claver, ari muri benshi batanyuzwe n'imikinire ya Kiyovu Sports
Yabonaga yari kuba yatsinze uyu mukino
Sunrise FC yakinnye uko benshi mu Bayovu batabikekaga
Iyo Kiyovu Sports yahushaga uburyo imbere y'izamu, benshi bifataga ku munwa
Perezida w'icyubahiro wa Kiyovu Sports, Makuza Bernard na we yarebye uyu mukino
Yagiye agaragara kenshi atanga ibitekerezo by'ibyari bikwiye gukosoka
Abatoza na Team Manager nabo ku ntebe bunguranaga ibitekerezo by'igikwiye gukorwa
Sunrise FC yabonye igitego ku munota wa 70 gitsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Uganda, Yafffesi Mubiru
Ubusatirizi bwari buyobowe na Mubiru n'Umunya-Nigeria, Babuwa Samson bwahaye akazi gakomeye Kiyovu Sports
Nyuma y'iminota ine gusa Sunrise itsinze igitego, Kiyovu Spirts yabonye penaliti yatewe hejuru na rutahizamu ukomoka muri Uganda, Erisa Ssekisambu
Umupira watewe na Ssekisambu wagiye hejuru y'izamu
Kari agahinda kuri uyu rutahizamu wari gutsinda igitego cyari kugarura Kiyovu Sports mu mukino
Abatoza ba Kiyovu Sports barimo uwongera imbaraga Dabo Seydou na Andre Landeut bari bashenguwe n'agahinda nyuma y'umukino
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari bahangayikishijwe n'uko umukino wagendaga nyamara bamaze kwinjizwa igitego
Rutahizamu Iradukunda Bertrand na Myugariro Benedata Janvier nta byishimo bari bafite ku maso
Abakinnyi ba Sunrise FC batinzaga iminota kenshi kuko bari bafite impamba y'igitego
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bihutiraga kugarura umupira mu gihe cyose warengaga
Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Mateso Jean de Dieu, yitegura gufata umupira wari umaze kurenga ngo awusubize Ikipe ye kuko yari ifite umwenda w'igitego
Nyuma y'umukino, Umutoza w'abanyezamu ba Kiyovu Sports yipfutse isengeri mu maso kubera gushengurwa n'agahinda
Ku rundi ruhande abakinnyi n'abatoza ba Sunrise FC bateruye Rutahizamu Yafeesi Mubiru wabatsindiye igitego
Byari ibyishimo kuri iyi kipe yo mu Burasirazuba
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashenguwe n'agahinda nyuma yo gutakaza uyu mukino
Baryamye mu kibuga babura imbaraga zihaguruka
Rutahizamu Iradukunda Bertrand yasohotse mu kibuga atwawe mu maboko kubera agahinda
Myugariro Nsabimana Aimable wari wacitse intege yakuyemo umupira awuterera ku bitugu
Kapiteni akaba n'Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves watsinzwe igitego ntiyumvaga ibimaze kubabaho
Rutahizamu Erisa Ssekisambu wahushije penaliti, yashenguwe n'agahinda ajya mu rwambariro bamurandase
Yasutse amarira menshi
Uwambazimbana Leon 'Kawunga' utagaragaye muri uyu mukino, yaje kwishimana na bagenzi be nyuma yo guhigika Kiyovu Sports
Abayobozi ba Kiyovu Sports bashenguwe no gutsindwa na Sunrise FC yababujije amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona
Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis 'General', yagaragaye yipfutse mu maso nyuma yo kwinjizwa igitego
Perezida w'icyubahiro wa Kiyovu Sports, Makuza Bernard ubwo yasohokaga muri Stade nyuma y'umukino
Nyuma y'umukino Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvenal yashenguwe n'agahinda ava mu ntebe aramanuka yicara ku ngazi za Stade ya Nyagatare atumva ibimaze kuba ku Ikipe ye
Yari agaragiwe na bamwe mu nshuti ze ndetse bakaba n'abakunzi ba Kiyivu Sports
Mvukiyehe yari afite agahinda kenshi
Nyuma y'akanya gato yicaye, yasohotse muri Stade ya Nyagatare
Ni umunsi wari uw'agahinda ku Bayovu
Uyu yisunze icyuma cy'amashanyarazi ngo kimufashe guhagarara
Abagabo bariraga nk'abana
Uyu byabaye ngombwa ko bamuhoza
Yari amarira ku Ikipe yari iri guhatanira ibikombe bibiri ikaza kubivamo mu cyumweru kimwe gusa
Thierry umwe mu bakunzi b'imena ba Kiyovu Sports yasohotse yubitse umutwe mu modoka yatashyemo na Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvenal
Mu gihe abafana batahaga, Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Mateso Jean de Dieu yagiye kuri telefoni atanga ubutumwa bw'ibimaze kubabaho
N'agahinda, abakinnyi ba Kiyovu Sports binjiye mu modoka umwe ku wundi
Nyuma y'umukino Manager wa Kiyovu Sports, Andre Landeut yahanye nimero na Rutahizamu wa Sunrise FC, Babuwa Samson witwaye neza muri uyu mukino

Amafoto: Ntare Julius}}


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages