Aba bayobozi bombi babivugiye mu kiganiro Café Sport cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru.
Muri iki kiganiro, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko batashimishijwe n’umwanya iyi kipe yasorejeho mu gice kibanza cya Shampiyona, aho babaye aba gatatu mu gihe bashakaga umwanya wa mbere.
Abajijwe niba hari aho bihuriye n’imisifurire yagarutsweho mu gice kibanza cya Shampiyona, Munyakazi Sadate yagize ati "Ntabwo navuga ko imisifurire hari ingaruka zatugizeho nubwo abenshi bavuze ko itabaye myiza.’’
Ku ruhandi ruhande ariko, Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ntarindwa Théodore, we yavuze ko iyo imisifurire iza kuba myiza, Kiyovu Sports itari gusoza igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 22.
Ati’’ Iyo imisifurire iba itaratubereye mibi umwanya tuba turiho ntabwo ari uwo turiho. Ariko dufite icyizere kuko Gasingwa asigaye abahana. Ku mukino wa AS Kigali, umuzamu yigiye imbere metero nk’ebyiri cyangwa eshanu kuri penaliti. Umukino wa Gasogi United twarawunganyije mu buryo butumvikana, umusifuzi ntiyaduha penaliti.’’
Mu byagarutsweho n’aba bayobozi bombi ko bishobora kuba ari byo bitera abasifuzi kwitwara nabi mu kibuga harimo ruswa, ubufana, kutaba mu bihe byiza, kutamenyera amarushanwa n’amikoro make bijyanye n’amafaranga bahabwa.
Abasifuzi b’icyiciro cya mbere mu Rwanda bahabwa ibihumbi 19 Frw ku mukino.
Munyakazi na Ntarindwa basabye ko hashakwa uburyo abasifuzi bakongererwa agahimbazamusyi kugira ngo bajye bajya mu kibuga bashyize umutima ku kazi bagiye gukora, aho kugira ngo hagire ikipe irenganywa.
Ntarindwa yagize ati ‘’No mu Nteko Rusange bazatubwire dushake uburyo byakorwa abasifuzi tubakusanyirize amafaranga bazamurirwe agahibazamusyi bareke kwiba amakipe.’’
Umuyobozi wa Rayon Sports na we yavuze ko byaba byiza abasifuzi "bazamuriwe imibereho kugira ngo be kugirwaho ingaruka n’ibyo hanze y’ikibuga bashyire umutima mu kibuga".
Ibirego bibiri byatanzwe n’amakipe yavuze ko yibwe mu gice kibanza cya Shampiyona, byasize abasifuzi babiri; Rulisa Patience na Umutoni Aline bahagaritswe ibyumweru bine, aba bakaba bariyongeraga kuri Hakizimana Louis wahagaritswe mbere gato y’uko Shampiyona itangira kubera amakosa yakoze mu mukino wahuje Rayon Sports na Police FC mu irushanwa ry’Agaciro Cup 2019.
Igice cy’imikino yo kwishyura ya Shampiyona kizatangira mu cyumweru gitaha, tariki ya 4 Mutarama 2019.



















TANGA IGITEKEREZO