Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko ikipe ayoboye yashoboye kumvikana na Igitego Hotel yari yarafatiriye amafaranga yayo, aho bemeranyije ko muri miliyoni 29 Frw yari yafatiriye yabahamo 15,000,000 Frw, aho asigaye bazagenda bayishyura buhoro buhoro.
Ati “Twumvikanye ko uko amafaranga y’Umujyi azagenda aza tuzajya duhita tubishyura igice. Ni ibintu twisanzemo tudashobora kugira icyo duhindura, gusa amafaranga twabonye twahise duhembamo abakinnyi.”
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko ikiganiro cya none ahanini cyari kigamije gusasa inzobe, bakavugisha ukuri ku bibazo basanze mu ikipe aho byagizwemo uruhare n’abahoze bayobora iyi kipe, Ndorimana Jean François Régis ’Général’ na Mvukiyehe Juvénal.
Iyi kipe yakomeje itangaza ko aba bayobozi bombi bahoze bayiyobora bamaze iminsi barangwa n’ubucakura no kubeshya abantu ko hari ibyo bakemura, nyamara ngo ubwo yari igeze mu ngorane barayitereranye bakagenda.
Bavuze ko bisanze ikipe ifite imyenda y’abakinnyi bose bari bakiyirimo, mu gihe ngo hari abarenga umunani bari barayireze kandi ibyo byose ntabyo bari bazi.
Nkurunziza David ati “Imibare yacu muri shampiyona yarapfuye. Twaguze abakinnyi 13 tuzi ko tuzabakinisha kuko nta kibazo cy’abakinnyi twari tuzi. Habura iminsi ibiri ngo isoko rifungwe ni bwo twabwiwe ko tudashobora kwandikisha abakinnyi kuko twahanwe na FIFA”.
Kiyovu Sports ifitanye umukino na APR FC kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’Ebyiri, ukaba ikirarane cy’Umunsi wa Kane wa Shampiyona, amakipe yombi azakinira kuri Kigali Pelé Stadium.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!