Ibi uyu musore usoza amasezerano na Gikundiro mu mpera z’uku kwezi, yabitangarije mu kiganiro Rayon Time cyongeye kugaruka kuri Isango Star kuva kuri uyu wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, akitirirwa ’Wayne Rooney’ wahoze abica bigacika mu makipe nka Manchester United, yagize ati "Ndimo ndavugana n’amakipe atandukanye gusa ikipe yose yanyegera twaganira na Rayon Sports irimo. Imiryango yose irafunguye. Birashoboka cyane ibiganiro bigenze neza ko naguma muri Rayon. Gusa kugeza ubu ntabwo bari batangira kunganiriza."
Kevin akaba yaboneyeho umwanya wo guha ubutumwa abakunzi b’iyi kipe, cyane cyane ko hari abamaze iminsi bayitera umugongo bakerekeza kuri mukeba wayo, APR FC.
Ati “Umufana wese aho ava akagera uhindura ikipe cyangwa agatuka abayobozi si we Rayon ikeneye. Ikeneye umukunzi uhora iruhande rw’ikipe mu bibi n’ibyiza. Umufana uzagenda we azagende kuko uwo si umukunzi, ni bamwe bita abavuzanduru."
Yavuze ko bitazaguma gutya, ati “Nubwo bitagenze neza uyu mwaka ariko ubutaha bizagenda bityo abafana nibaze bashyigikire ikipe rwose.”
Muhire Kevn yakomeje avuga ko ikintu cyatumye Rayon itabasha gutwara igikombe uyu mwaka, by’umwihariko icy’Amahoro, ari ukubera ko idafite ubusatirizi bukomeye, atanga urugero rw’umukino Rayon yatsinzwemo na Bugesera aho bahushije ibitego umunani imbere y’izamu.
Ati "Hashize imyaka myinshi nta bikombe dutwara gusa ubuyobozi bwakoze ibishoboka. Kuva umwaka utaha bazashake abakinnyi bakomeye bataje gukora igeragezwa. Nibagura bazagure nk’abanyamahanga bane beza babahe amafaranga yose."
Ikiganiro Rayon Time cyagarutse ni ikiganiro kivuga ku makuru y’iyi kipe kikaba cyaratangiye muri 2017 ariko kiza guhagarara muri Covid-19 mu 2020. Iki kikaba kizajya kibera kuri radio Isango Star kuva saa 10h00-11:00 gikorwe na Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports ndetse na Wasiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!