Biteganyijwe ko guhera saa tanu (11:00) aribwo abatoza bashya ba Kiyovu Sports bahabwa amasezerano na Komite nshya iyobowe na Mvukiyehe Juvénal.
Karekezi wasinye imbanzirizamasezerano muri Mata uyu mwaka, yari yanze gusinya imyaka ibiri yumvikanye na Kiyovu Sports hataratorwa Mvukiyehe bakoranye umushinga wo gushaka uko ikipe yakongera gutwara igikombe nyuma y’imyaka isaga 26.
Aganira n’itangazamakuru ku wa Kane, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu, abatoza ba Kiyovu Sports bashyira umukono ku masezerano kugira ngo hatangire gutegurwa ikipe izakina Shampiyona ya 2020/21.
Ati “Nibyo koko abatoza bungirije cyangwa ‘Staff Technique’ ntabwo yari yagashyize umukono ku masezerano kubera ko yari itegereje ngo izahure na Komite nshya, ariko iby’ingenzi bari barabivuganye na Komite yatubanjirije.”
“Bitarenze ejo [uyu munsi ku wa Gatanu] bazaba bashyize umukono ku masezerano kugira ngo twitegure igihe cyo kuzatangira imyitozo. Hari ibintu byinshi biri gusabwa, andi makipe yatangiye kwitegura, ari ugupimisha abakinnyi, ari ukubashakira aho baba, natwe nibyo tugiye gutangiriraho.”
Byitezwe ko Karekezi Olivier azungurizwa na Kalisa François uheruka gutoza mu makipe ya Kirehe FC na Gasogi United ndetse na Banamwana Camarade watozaga Gicumbi FC.
Ndizeye Aimé Désiré Ndanda azaba ari umutoza w’abanyezamu, abifatanya no kuba Umuyobozi wa Tekinike, Kagabo Ahmed wari usanzwe ari umusifuzi azaba yongerera ingufu abakinnyi.
Ntwari Ibrahim ‘Djemba’ ni we uzaba ushinzwe ibikoresho bya Kiyovu Sports mu gihe Kigunda Ibrahim azaba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Kiyovu Sports nka Team Manager.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!