Uru rutonde rugizwe n’abasifuzi batanu bo hagati na batandatu bo ku mpande mu bagabo. Mu bagore, hari abasifuzi babiri bo hagati ndetse na bane bo ku mpande.
Hakizimana Louis w’imyaka 40 ni we musifuzi umaze igihe ari mpuzamahanga mu Banyarwanda bagisifura, Uwikunda Samuel, yashyizwe muri iki cyiciro mu 2019.
Niyonkuru Zephanie wasifuraga ku ruhande kuva mu 2015, ntabwo yashyizwe kuri uru rutonde nyuma yo gusezera kuri uyu mwuga, aho kuri ubu asigaye ari Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB.
Mu basigaye basifura ku ruhande, umaze igihe kinini ari umusifuzi mpuzamahanga ni Ndagijimana Théogène , washyizwe muri iki cyiciro mu 2008 mu gihe Mutuyimana Dieudonné , we yatangiye gusifura iyi mikino mu mwaka ushize.
Mu bagore, Mukansanga Salima yatangiye kuyobora imikino mpuzamahanga mu 2012 mu gihe Umutoni Aline banganya imyaka, we yagizwe umusifuzi mpuzamahanga mu myaka ibiri ishize.
Nyinawabari Speciose na Murangwa Sandrine batangiye gusifura ku ruhande mu mikino mpuzamahanga mu 2012 mu gihe Umutesi Alice ari we uheruka kwemezwa mu 2017.
Abasifuzi Mpuzamahanga b’Abanyarwanda mu 2020
Abasifuzi bo hagati (Abagabo): Hakizimana Louis, Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Ruzindana Nsoro na Uwikunda Samuel.
Abasifuzi bo ku ruhande (Abagabo): Ndagijimana Théogène, Hakizimana Ambroise, Bwiliza Raymond Nonati, Simba Honore, Karangwa Justin and Mutuyimana Dieudonné.
Abasifuzi bo hagati (Abagore): Mukansanga Salma Rhadia na Umutoni Aline.
Abasifuzi bo ku ruhande (Abagore): Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Nyinawabari Speciose na Mukayirangwa Regine.



















TANGA IGITEKEREZO