00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokokeye i Nyarushishi bifuza ko Abarundi n’Abafaransa bishe Abatutsi bagezwa imbere y’ubutabera

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 June 2024 saa 04:08
Yasuwe :

Abarokokeye ku Musozi wa Nyarushishi mu Murenge wa Nkungu ho mu Karere ka Rusizi bavuga ko bababazwa no kuba abanyamahanga barimo Abafaransa n’Abarundi bataraboryozwa uruhare bagize mu kwicira Abatutsi i Nyarushishi.

Umusozi wa Nyarushishi ufite umwihariko wo kuba ariwo musozi rukumbi wubatsweho inkambi y’impunzi z’Abatutsi mu Rwanda, ukaba wari uturanye n’uwa Matimasi wariho inkambi y’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Uyu musozi kandi wagezweho na zimwe mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise.

Abawurokokeyeho bawufata nk’irimbukiro kuko nta mahoro bahagiriye kuko impunzi z’Abarundi, ingabo z’Abafaransa n’Interahamwe binjiraga mu nkambi bagatwara Abatutsi bajya kwica cyangwa gufata ku ngufu, bigakorwa igihe cyose bashakiye.

Mu buhamya bwatanzwe na Kayitera Canisius yavuze ko ingabo z’Abafaransa zari i Nyarushishi byageraga nijoro zikinjira mu nkambi yarimo Abatutsi zigatwara abakobwa b’Abatutsikazi zikajya kubasambanya zikabarekura mu gitondo.

Ngezahayo Adrien warokokeye I Nyarushihi, yagiranye ikiganiro na IGIHE avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 15 ndetse ko yibuka ko bahageze bahasanga impunzi z’Abarundi.

Yagize ati “Impunzi z’Abarundi zinjiraga mu nkambi zigatwara Abatutsi zikajya kubica, uwo nzi niboneye ni umugabo bajyanye bamutwikira mu ifuru.”

Musabe Félicité wari utuye hafi y’inkambi ya Nyarushishi avuga ko mu byari byazanye impunzi z’Abarundi mu Rwanda hashobora no kuba harimo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bari abasore n’abagabo bafite imbaraga kandi banga Abatutsi bikomeye.

Ati “Bazaga gusaba imboga basanga uri umututsi bakakwinuba. Bazaga mu kabari kacu bakavuga ngo haranuka Abatutsi. Ndibuka umunsi baje gusaba ibisusa bambonye basubirayo kuko babonye ndi Umututsi.”

Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko ibitero bya mbere byagabwe ku Batutsi bari mu nkambi ya Nyarushishi harimo impunzi z’Abarundi .

Ati "Umwana witwaga Ndorimana wo kwa Duwaridi n’umukecuru witwaga Nyiranshongore, bishwe bigizwemo uruhare n’impunzi z’Abarundi.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yibukije abakoze Jenoside yakorewe abatutsi bakidegembya ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga kandi kidasaza bityo ko uwaba yaragikoze wese, yaba Umunyarwanda yaba Umurundi yaba Umufaransa adashobora kugikira.

Ati “Icyo u Rwanda rukora ni ugukorana n’ibihugu barimo kugira ngo abakoze Jenoside aho bari hose bakurikiranwe. Rimwe na rimwe baba bari mu bihugu bitemera ngo bakurikiranwe ariko aho bari hose igihe icyo ari cyose igihe kizagera bakurikiranwe.”

“Si mu Karere ka Rusizi honyine impunzi z’Abarundi zivugwaho kuba zaragize uruhare muri Jenoside kuko no mu tundi turere nka Ruhango, Gisagara na Nyaruguru ahari izi mpunzi hose abaharokokeye bavuga ko zagize uruhare mu kwicwa Abatutsi.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi ruruhukiyemo imibiri 8.535 irimo iy’Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyarushishi mu murenge wa Nkungu n’abimuwe mu nzibutso zari mu mirenge ya Nyakabuye, Butare, Giheke, Gihundwe, Mururu na Bweyeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .