00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari mu Mavubi yakinnye CHAN ya 2020 bamaze umwaka batarahabwa agahimbazamusyi

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 29 April 2022 saa 03:21
Yasuwe :

Abari mu kazi k’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye imikino ya nyuma ya CHAN mu 2020, barashinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubarangarana ntibabone agahimbazamusyi bemerewe.

CHAN ni irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu bya Afurika, rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Irya 2020 ryakinwe kuva kuwa 16 Mutarama kugeza kuwa 7 Gashyantare 2021 muri Cameroun ryegukanwa na Maroc.

U Rwanda rwageze muri ¼ cy’irangiza, abari muri iyo kipe bahura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame anabaha ishimwe.

Abari bagize ikipe ngari yari muri CHAN ya 2020 bemerewe irindi shimwe na Minisiteri ya Siporo ndetse banategereza amafaranga atangwa na CAF.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko amafaranga yatanzwe na CAF yabaye make mu kuyagabanya abo yagenewe bitewe n’uko habanje kuvaho ibihano byahawe u Rwanda.

U Rwanda rwakaswe amafaranga bitewe n’uko ubwo Amavubi yakinaga na Maroc, Eric Ngendahimana yambaye imyenda idahuje nimero.

Ikatwa ry’aya mafaranga ryateje ikibazo cyatumye ahabwa bamwe abandi basabwa kwihangana.

Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati “Amafaranga yacu dukeka ko atazatangwa kuko twabwiwe ko Minisiteri izaha FERWAFA amafaranga yiyongera ku yo CAF yatanze tukayahabwa gusa n’ubu ntayo turahabwa”

Yakomeje agira ati “Abakinnyi bose barayahawe ariko bamwe mu bagize ikipe ya tekinike ntabwo barayabona. Ntabwo twumva ukuntu batayaduha nyamara twamenye ko Minisiteri ya siporo yayahaye FERWAFA”

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, yabwiye IGIHE ko iki kibazo gihari ariko kigomba gukemuka mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Nibyo hari abatarabona amafaranga yabo ariko biri gukorwaho, mu minsi ya vuba aragera kuri konti zabo.”

Muhire yakomeje avuga ko abakinnyi aribo bahawe mbere kandi bose babonye ayo bari bagenewe bityo bamwe mu bari ku ntebe y’abatoza bagomba kuyahabwa mu gihe cya vuba.

Aba batarabona igice cya kabiri cy’agahimbazamusyi ka CHAN ya 2022 barishyuza ari hagati ya miliyoni eshanu n’enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Amavubi yagarukiye muri 1/4 muri CHAN iheruka
Abari mu itsinda ry'abatoza b'Ikipe y'Igihugu Amavubi yari muri CHAN mu 2021, ntabwo barahabwa agahimbazamusyi bemerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .