Argentine iri mu makipe aheruka gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.
Nubwo iri rushanwa ryarangiye, rikomeje kuvugisha benshi by’umwihariko ku Ikipe y’Igihugu ya Argentine yatsindiwe na Espagne ku mukino wa nyuma, ikayambura igikombe.
Iri rushanwa ritararangira hashyizweho uburyo bwo kureba ubusabe bw’abamagana kubogama kw’Ishyirihamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), bugaragaza ko yari mu ruhande rwa Argentine na Lionel Messi.
Ubu busabe bwiswe “Argentina Out” buha abakunzi b’umupira w’amaguru uburyo bwo gutanga imikono yabo, bagasaba ko Ikipe y’Igihugu ya Argentine ihagarikwa burundu kwitabira Igikombe cy’Isi.
Mu butumwa bwabo handitse hati “Kuki andi makipe yakina irushanwa kandi uzaryegukana azwi mbere? Mukure Argentine mu Gikombe cy’Isi, maze muhe buri wese amahirwe angana.”
Kuva bwashyirwa hanze, abamaze gutanga imikono yabo bageze kuri 23.316.108, baturutse mu bihugu 170 nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru RMC na Eurosport.
Uwo mubare warengeje cyane intego ya miliyoni 5 yari yashyizweho, ndetse imibare nikomeza kuzamuka biratuma ubu busabe bujya mu mu gitabo cy’abanyaduhigo ’Guinness Book of World Records’, ikureho miliyoni 24 z’abasabye ko myenda y’ibihugu bikennye ikurwaho mu 1997.
Nubwo ubwo busabe bwakwirakwiriye cyane, ntabwo bwigeze buhabwa agaciro na FIFA, bivuze ko ntacyo buzangiza ku marushanwa mpuzamahanga Argentine ikina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!