Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, kuri Kigali Golf Resorts & Villas, mu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bwayo, ubwa Britam n’ubwa Kigali Golf Club.
Amasezerano azamara imyaka itanu, buri mwaka hakazajya hategurwa irushanwa harimo n’abanyamahanga, abitwaye neza bakajya bajya guhagararira igihugu muri Kenya.
Ku nshuro ya mbere irushanwa rirakinwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, kuri Kigali Golf Resorts & Villas, aho ryitabiriwe n’abakinnyi 200 barimo abaturutse muri Kenya.
Visi Perezida wa Kigali Golf Club, Ndagijimana Celestin, yavuze ko iri rushanwa rigiye kwiyongera ku yandi kugira ngo ryongere ubunararibonye bw’abakina Golf mu Rwanda.
Ati “Muri iyi minsi turi kwakira amarushanwa menshi kandi akomeye, ntidukwiriye kwakira gusa ahubwo dukwiriye no kwitwara neza. Kugira ngo tugire abakinnyi benshi kandi badufasha rero, ni ngombwa ko tugira amarushanwa menshi mu gihugu nk’iri rya Britam Golf Series.”
Umuyobozi Mukuru wa Britam Insurance Rwanda, Andrew Kulayige, yavuze ko gutangiza iri rushanwa ari urugendo rutazahagarara mu kugeza Golf y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Twari dusanzwe turi muri Golf mu buryo bumwe ariko ubu twaje mu mukino dufite intego. Amategeko azajya akurikizwa ari ku rwego mpuzamahanga, bityo ntabwo tuzasubira inyuma. Ni ukuruhuka u Rwanda ruri mu bihugu biberamo amarushanwa akomeye ku Isi.”
Irushanwa rirakinwa mu buryo bwa ‘Stroke play’, aho abakinnyi barenga 200 bakina imyobo 18 iri muri Kigali Golf Resorts & Villas, kuva saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kugeza nimugoroba nk’uko byemejwe na Kapiteni wa Kigali Golf Club, Murenjehka Eugene.
Umuyobozi wa Kigali Golf Resorts & Villas, Jacobus Johannes Visagie, yahamije ko bazashyigikira iri rushanwa kandi bagaha ubwisanzurere mu kuzamura ababigize umwuga.
Muri Britam Golf Series haratangwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho abakinnyi bifashisha muri Golf, ndetse igihembo nyamukuru kiba ari imodoka nshya ihabwa uwateye umupira ugahita ugwa mu mwobo ‘Hole in One’.
Britam isanzwe ari umuterankunga muri Shampiyona y’u Rwanda ‘Sensitive Group PMC Golf League’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!