00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 1000 bitabiriye imikino ya FIFA Series mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 March 2026 saa 12:52
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko abarenga 1000 baturutse hanze y’u Rwanda bari i Kigali, aho bitabiriye imikino ya FIFA Series 2026.

Kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 kuzageza ku ya 30 Werurwe 2026, mu Rwanda hazaba hari kubera imikino ya gicuti itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Iyi ni imikino ihuriza hamwe ibihugu bidakunze kubona imikino ya gicuti byo ku migabane itandukanye y’Isi, kugira ngo na byo bijye bibona imikino mpuzamahanga.

Mu Rwanda hari gukinirwa amatsinda abiri arimo ibihugu umunani. Itsinda A ririmo u Rwanda, Grenada, Kenya na Estonia, naho Itsinda B rikabamo Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.

Usibye amakipe, abatoza n’abayaherekeje, mu Rwanda hari n’abanyamakuru Mpuzamahanga n’abategura amarushanwa ya FIFA.

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko abazitabira bose barenga 1000 kandi hari umusanzu bazatanga mu bukungu bw’igihugu.

Ati “Abaje barimo abazanye n’amakipe yabo, abanyamakuru, hari abaturanyi ba Kenya na Tanzania na bo baje. Byibuze abari hano basaga 1000. Abo bose bari hano, baracumbitse mu gihe cy’icyumweru.”

“Amahoteli arindwi kugeza ubu ni yo acumbitsemo amakipe, abafana na bo bari aho bashaka. Hari abashaka gutembera u Rwanda mu gihe nta mikino ihari, ibyo byose birateguye.”

FERWAFA ifatanyije n’Umujyi wa Kigali, hari gutegurwa igikorwa cy’Umuganda Rusange uzahuriramo abitabiriye irushanwa rya FIFA Series mu rwego rwo kurushaho gusabana no kubafasha kumenya u Rwanda birushijeho.

Umukino wa mbere wa FIFA Series uteganyijwe kuri uyu wa Kane, aho kuri Kigali Pelé Stadium haza gukinira Aruba na Macau, naho Tanzania yakire Liechtenstein.

Indi mikino izaba ku wa Gatanu, aho Kenya izahura na Estonia, u Rwanda rukine na Grenada, kuri Stade Amahoro.

Estonia iri mu bihugu byitabiriye FIFA Series
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yemeje ko abarenga 1000 bari i Kigali kubera imikino ya FIFA Series
Abitabiriye imikino ya FIFA Series i Kigali, bateganyirijwe uburyo bwo gusura umujyi
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yifatanyije n'abitabiriye umusangiro wabaye mbere ya FIFA Series 2026
Macau iri mu bihugu bihagarariwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages