00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 15 b’Abanyarwanda bitabiriye amahugurwa muri Arsenal FC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 October 2025 saa 09:55
Yasuwe :

Abana 15 bari mu mushinga wa Isonga bitabiriye gahunda ya Arsenal igamije guteza imbere impano z’abato ‘Arsenal Academy Training Experience.’

Ni gahunda yatangiye tariki ya 27 Ukwakira 2025 izarangira ku ya 31 Ukwakira 2025. Iri kubera i Londres mu Bwongereza ku bibuga bitandukanye bya Arsenal.

Aba bana bajyanye n’abatoza babo, biteganyijwe ko bazakorera imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal, bakine imikino itandukanye ndetse banasure Emirates Stadium.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko imikoranire y’u Rwanda na Arsenal irenze kuba umupira w’amaguru gusa.

Ati “Turi gukorana na Arsenal kugira ngo dufashe abakiri bato gukura, kwiga ubumenyi bushya ndetse no kugaragaza icyo bashoboye. Iyi mikoranire ntabwo ari umupira w’amaguru gusa ahubwo ni ugushyigikira urubyiruko ndetse no kugaragaza u Rwanda nk’ahantu h’amahirwe menshi.”

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

Abana 15 n'abatoza babo bitabiriye amahugurwa muri Arsenal
Abana bitabiriye amahugurwa ya Arsenal batemberejwe ibice bitandukanye byo muri Stade ya Arsenal
Abana bitabiriye amahugurwa ya Arsenal bakoreye imyitozo aho Arsenal iyikorera
Akanyamuneza kari kose kuri aba bana bitabiriye amahugurwa ya Arsenal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages