Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium hatangira kubera imikino yo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Women’s Champions League.
Mbere y’uko irushanwa ritangira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), rishyira hanze abasifuzi bazasifura imikino yose.
Ali Ahmed uhagarariye Komisiyo y’Abasifuzi muri CECAFA, yavuze ko bameze neza kandi biteguye kwitwara neza mu irushanwa.
Ati “Tunejejwe n’urwego abasifuzi n’abungiriza babo batumiwe bariho uyu munsi. Twizeye neza ko bazakoresha imbaraga zabo zose bagatuma imikino igenda neza.”
Irushanwa rizatangira ku itariki ya 21 kugeza 31 Kanama 2026, rizabera i Kigali ryitabirwe n’amakipe 10, risifurwe n’abasifuzi umunani n’abungiriza babo icyenda.
Muri aba basifuzi harimo Umunyarwandakazi umwe gusa, ari we Umutoni Aline, akaba aherutse no gusifura mu Gikombe cya Afurika cyabereye muri Maroc, aho yari kumwe na Josephine Wanjiku wo muri Kenya bombi bazaba bari muri CECAFA.
Abandi basifuzi ni Henriette Buyukenya na Regine Mukayiranga bo mu Rwanda, Diana Murungi na Immaculate Ongiera ba Uganda, Joseyline Nsabimana na Anitha Niyokindi b’i Burundi.
Hari kandi Josephine Wanjiku na Virgina Wangui ba Kenya, Deka Muse wa Djibouti na Mary Sulaimani na Zawadi Yusuf ba Tanzania, Yordanos Mulgeta na Woinshet Abera ba Ethiopia, Arsema Haile wa Eritrea, ndetse na Emmanuella Ako na Stella Sebit ba Sudani y’Epfo.
Amakipe yitabiriye irushanwa ni Rayon Sport WFC, Yei Joint Star FC, Mafunzo SC, Denden FC, CBE FC, Kawempe Muslim Ladies, FC Ujeco, Simba Queens, Kenya Police Bullets FC na Top Girls Academy FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!