Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), ryashyize hanze abasifuzi bazasifura CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026.
Abasifuzi icyenda bo mu kibuga hagati ni bo batoranyijwe, kongeraho abungiriza babo 10, ni bo bazayobora iri rushanwa rizabera mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi, dore ko riheruka kuhakinirwa mu 2019.
Abasifuzi bo mu kibuga hagati ni Samuel Uwikunda (Rwanda), Dickens Mimisa (Kenya), Saddam Houssein Mansour (Djibouti), Nasir Salum Siyah (Zanzibar), Ahmed Arajiga (Tanzania), Dick Okello (Uganda), Abdifatah Said Mire (Somalia), Malong Ring (Sudani y’Epfo) na Sabri Muhammad Fadi (Sudani).
Abasifuzi bungirije ni Dieudonne Mutuyimana (Rwanda), Didier Ishimwe (Rwanda), Ally Ramadhani Rajabu, Hamdani Said Ally (Tanzania), Samuel Karia (Kenya), Ronald Katenya (Uganda), Omer Hamid (Sudani), Eleyeh Robleh (Djibouti), Gasim Muder Dhiya (Sudani y’Epfo) na Mahad Ali Mohamud (Somalia).
Umuyobozi w’Abasifuzi muri CECAFA, Ali Ahmed, yavuze ko aba basifuzi biteguye neza mu rwego rwo kugira ngo bazitware neza mu irushanwa rizitabirwa n’amakipe 12.
Yagize ati “Twatoranyije abasifuzi baturuka mu bihugu bitandukanye. Ku wa Kabiri batangiye imyiteguro, kandi bizeye ko bazatanga umusaruro muri iri rushanwa.”
Ali Ahmed yakomeje avuga ko bari gutanga amahugurwa ku basifuzi mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika (AFCON 2027), kizabera Kenya, Tanzania na Uganda.
CECAFA Kagame Cup 2026 izatangira ku wa Gatanu, aho Vipers SC yo muri Uganda izakina na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti, mbere y’uko APR FC yo mu Rwanda ikina na Gor Mahia FC yo muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!