00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bahawe gusifura umukino wa Congo Brazzaville na Maroc

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 May 2024 saa 06:41
Yasuwe :

Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda; Uwikunda Samuel, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Twagirumukiza Abdoul Karim bahawe kuzasifura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi uzabera muri RDC ugahuza Congo Brazzaville na Maroc.

Amakipe y’ibihugu muri Afurika akomeje guhatana mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Ibihugu bimwe bya Afurika byakomeje kugira ikibazo cy’ibibuga bitujuje ibisabwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), biba ngombwa ko bishaka aho byakirira imikino yabyo.

Congo Brazzaville yahise yegera abaturanyi bayo ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayitiza ikibuga igomba kwakiriraho umukino uzayihuza na Maroc.

Komiseri w’uyu mukino uzabera kuri Stade des Martyrs tariki ya 11 Kamena 2024, azaba ari Umunya-Tchad Moussa Abakar Moussa.

FIFA ikaba yaragiriye icyizere Abanyarwanda ku kuba ari bo bayobora uyu mukino w’Umunsi wa Kane mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi.

Abo basifuzi ni Uwikunda Samuel umenyereye imikino mpuzamahanga, uzaba ari mu kibuga hagati, Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier basifura ku mpande ndetse na Twagirumukiza Abdoul Karim uzaba ari umusifuzi wa kane.

Kugeza ubu Maroc iyoboye Itsinda E aho imaze gukina umukino umwe mu gihe Congo Brazzaville ari iya gatanu. Andi makipe biri kumwe ni Zambia, Niger, Tanzania na Eritrea.

Twagirumukiza Abdoul Karim azaba ari umusifuzi wa kane ku mukino wa Congo na Maroc wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi
Uwikunda Samuel azayobora umukino wa Congo na Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .