Kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada hazabera imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu.
Mu matike yo kwinjira kuri iyi mikino yashyizwe hanze na FIFA mu Ukwakira 2025, ari mu byiciro bine nk’uko byakozwe ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Qatar mu 2022.
Mu ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko Sydney Kai Kamlager-Dove, igasinnywaho n’abandi 68, isaba ko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, korohereza abafana kuzareba Igikombe cy’Isi.
Igira iti “Ibiciro bihanitse by’amatike y’Igikombe cy’Isi ntabwo biha uburenganzira abantu bwo kuba bareba Igikombe cy’Isi kikandika amateka yo kuba ari cyo cyarebwe cyane.”
“Ibi byaramaganywe cyane kuko bikumira umuco usanzwe w’uburyo bwo kureba imikino, hibandwa ku kwinjiza amafaranga menshi aho guhaza ukwifuza kw’abaturage. Si abari mu mijyi izakira gusa babangamiwe, ahubwo n’abandi ntibisanzuye kubera ibi biciro bitakwigonderwa na buri wese.”
Uko amatike ateye kuri iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ni uko mu mukino wo gufungura irushanwa kwinjira bizaba ari 2.735$, 1.940$, 1.120$, 560$.
Imikino ya make muri iri rushanwa ni 574$, 430$, 150$ na 100$. Umukino wa nyuma ni wo uba uhenze muri iri rushanwa, ukaba uri ku 6.370$, 4.210$, 2.790$ na 2.030$.
Kuri aya matike hiyongeraho amafaranga azatangwa n’abafana bazaherekeza amakipe yabo muri iri rushanwa, aho bigaragara ko umufana uzishyura amafaranga make kugeza ikipe ye igeze ku mukino wa nyuma, azishyura byibuze 6.900$, uw’itike iringaniye yishyure byibuze 11.000$, uw’itike ihenze atange 16.000$.
Iki ni igiciro cyikubye inshuro eshanu ugereranyije n’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar mu 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!