00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Nigeria batashye birahira Stade Amahoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 March 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Abakinnyi, abafana n’abandi baherekeje Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, batashye birahira Stade Amahoro nyuma yo kuyikuramo amanota atatu aberekeza mu nzira yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2025, ni bwo Nigeria yakiriwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, mu mukino wasabaga Super Eagles gutanga byose ariko igatsinda kugira ngo isubize icyizere abakunzi bayo.

Ni urugendo rwayigendekeye neza kuko yabonye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-0, byose byinjijwe na rutahizamu uri mu bakomeye ku Isi, Victor Osimhen.

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe mu kibuga, rwatumye Abanya-Nigeria batahana ibyishimo bisendereye nyuma yo kwakirwa neza kuva bagera mu Rwanda kugeza batashye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025.

Ibi byashimangiwe n’abarimo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle na Kapiteni wayo, William Troost-Ekong, bashimye uko bakiriwe, bavuga ko ari igihugu cyiza kurenza u Bufaransa.

Mu byo Ekong yashimye harimo na Stade Amahoro iri ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Ni inshuro yanjye ya kabiri ndi mu Rwanda. Icya mbere nabonye ni iyi stade, ntekereza ko ari yo ya mbere nziza muri Afurika. Ni ikintu cyiza cyo kwishimira ku bikorwaremezo byo mu Rwanda biri ku rwego rwiza. Ibi biragaragaza ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’ibikwiriye kuba bikorwa muri Afurika.”

Si we gusa watangajwe na Stade Amahoro, kuko n’Abanya-Nigeria benshi ndetse n’abandi banyamahanga bakurikira ruhago bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje amarangamutima yabo kuri iki gikorwaremezo cyatashywe muri Nyakanga 2024.

Uwitwa Brielle Nova yagize ati “Ni inde wavuze ko u Rwanda rwatsinzwe? Bamwe ntabwo bazi gutsindwa icyo ari cyo. Fata umwanya ujye kuri X wandikemo #RWANGA cyangwa #RWANIG, usubiremo noneho urabona ukuri. Aho urasangayo n’abavuga ko Stade Amahoro ifite byose biyigira mpuzamahanga, ndetse inaruta izindi nyinshi cyane harimo n’izo muri Qatar.”

“Iyo tuvuze gutsinda ntibiba bihagije kuko hari ikintu kinini abantu batabona, mu birebana n’ishoramari, ejo u Rwanda rwabonye intsinzi ihambaye, intsinzi irenze umubare w’ibitego. Intsinzi y’u Rwanda ntireberwe mu bitego. Ababyumva baraza kubyishimira.”

Umunyamakuru wa Siporo ku gitangazamakuru gikomeye muri Nigeria cya Pooja Media, Sulaiman Pooja Adebayo, yavuze ko yagenze amahanga menshi ariko Stade Amahoro irenze ibyo yatekerezaga.

Ati “Nasuye stade nyinshi ziri ku rwego rw’Isi ntasize n’izo muri Qatar, ariko Stade Amahoro iri i Kigali mu Rwanda, iza mu za mbere nziza.”

Uwitwa Diwre Philemon ku rubuga rwa X yavuze ko igihugu cye cya Nigeria gikwiriye gufata amasomo ku Rwanda, ati “Nta muntu nabonye uvuga kuri iriya stade bya nyabyo. Ikimwaro kuri Nigeria n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Nigeria (NFF). Noneho amashusho yafashwe na ‘drone’ aransaza.”

Umuyobozi w’ikinyamakuru Soka25east, Collins Okinyo, yagaragaje amarangamutima ye, ashimangira ko u Rwanda ruri kugera ku ntego zarwo zo kuba igicumbi cya siporo.

Ati “Stade Amahoro iteye amabengeza. Igikorwaremezo cya nyacyo ndetse n’abantu bishimye bareba umukino w’u Rwanda na Nigeria. U Rwanda ruri kuba igicumbi cya siporo. Perezida Kagame akwiriye ishimwe kubera kumenya agaciro k’imikino n’imyidagaduro.”

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abayirimo, baba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo.

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.

Stade Amahoro yatangariwe n'amahanga nyuma yo kwakira umukino ukomeye w'Amavubi na Nigeria
Stade Amahoro iri mu nziza muri Afurika
Amavubi yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0
Abafana ba Nigeria bagiriye ibihe byiza mu Rwanda
Perezida Kagame yashimwe n'Abanya-Nigeria nyuma yo kubona Stade Amahoro
Sulaiman Pooja Adebayo ari mu banyamakuru bakomeye muri Afurika watahanye urwibutso rwa Stade Amahoro
Abanyamakuru bari baherekeje Nigeria bashimye uko bakiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .