00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abangavu b’u Rwanda bahize guhangamura Zambia mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 April 2026 saa 02:39
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 17 yahize kuzitwara neza mu mikino ibiri ifitanye n’iya Zambia, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Maroc.

Iyi kipe ibayeho bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, yabigarutseho mu myitozo ibanziriza iya nyuma yabaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Niyigena Oscarie, yavuze ko abakinnyi bameze neza biteguye kuzahatana na Zambia.

Ati “Ubushobozi bwo kubona intsinzi barabufite ndetse icyizere kirahari. Ntabwo tugiye kwitabira tugiye guhatana, n’iyo Zambia ntabwo yabikoze umunsi umwe, tugomba kubyaza umusaruro amahirwe twahawe.”

Uyu mutoza yavuze ko bishimishije kuba ari ubwa mbere ikipe y’iki cyiciro ibayeho mu mupira w’abagore.

Ati “Ni intambwe nziza kuba baratangiye gutegura umupira duhereye mu bakiri bato kandi natwe tuzagaragaza ko ayo mahirwe twari tuyakeneye dutange umusaruro.”

Kapiteni Bateta Shalon yagaragaje ko biteguye neza kandi bazaha ibyishimo Abanyarwanda.

Ati “Twiteguye neza bihagije, Abanyarwanda bazaze tuzabaha ibyishimo. Tumeze neza turi gukorera hamwe, tuzi ko Zambia ari ikipe ishoboye ariko natwe turashoboye.”

Umukino ubanza uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Levy Mwanawasa Stadium, ku wa 22 Mata 2026. Ikipe izakomeza izahura n’izava hagati ya Djibouti na RD Congo.

Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Niyigena Oscarie, yagaragaje ko u Rwanda rutagiye kwitabira gusa ahubwo ruzahatanira itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi
Ikipe y'Igihugu imaze ibyumweru bibiri mu myitozo ikomeye
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu, Bateta Shalon, yagaragaje ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza imbere ya Zambia
Gikundiro Scholastique ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages